Kayonza: Abagore barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bazaniwe na Women’s Opportunity Center

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, arasaba abagore bo mu karere ka Kayonza kubyaza umusaruro amahirwe bazaniwe n’ikigo cya Women’s Opportunity Center, kizajya gihugura abagore ku bintu bitandukanye.

Yabitangarije mu muhango wo gufungura ku mugaragaro icyo kigo wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2013.

Icyo kigo cyubatswe n’umuryango Women for Women International, kizagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abagore bo mu cyaro, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’uwo muryango mu Rwanda Antonina Kayitesi.

Minisitiri Gasinzigwa afungura Women's opportunity center.
Minisitiri Gasinzigwa afungura Women’s opportunity center.

Umuryango Women For Women wari usanzwe ufasha abagore b’abakene kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa y’imyuga itandukanye. By’umwihariko ngo banigishwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi bitabira gukora uturima tw’igikoni bakanigishwa kwizigamira bifashije amafaranga bafashishwa n’uwo muryango.

Abagore bafashwa na Women for Women basanzwe bafite ibikorwa bifatika bagezeho nyuma y’amahugurwa bahawe n’uwo muryango, ariko babikoreraga ahantu hatatanye. Ikigo bubakiwe ngo ni amahirwe akomeye kuri bo bakwiye kubyaza umusaruro nk’uko minisitiri Gasinzigwa abivuga.

Umuhango witabiriwe n'abagore bakorana na Women for women n'abaterankunga bayo.
Umuhango witabiriwe n’abagore bakorana na Women for women n’abaterankunga bayo.

Ati: “Iki ni igikorwa kizabafasha (abagore) kugira ngo biteze imbere mu bukungu. Bari basanzwe bafite ibikorwa ariko bikorerwa ahantu hatatanye, ariko hano bazajya bahigira ubucuruzi no kumenya uburyo bategura imishinga myiza ishobora kubona inguzanyo.”

Women Opportunity Center yubatse ku muhanda, ari na yo mpamvu abagore bakwiye kuyibyaza umusaruro mu kubonera isoko ibyo bakora, nk’uko minisitiri Gasinzigwa yakomeje abivuga.

Ati: “Aha ni ku muhanda ujya muri Parike y’akagera. Abasura iyo parike bashobora kugura ibintu abagore bakora muri ubu bukorikori bwa bo, kandi bajya banakira abagenzi nibarangiza gushyiramo resitora.”

Abagore bakorana na Women for Women ngo bazihatira kurushaho gukora cyane kugira ngo barusheho gutera imbere, nk’uko Mukamabano Angelique wafashijwe n’uwo muryango abivuga.

Women opportunity Center yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 600, nk’uko umuyobozi w’umuryango Women for Women abivuga.

Imirimo yo kubaka icyo kigo yakozwe n’abagore bakorana n’uwo muryango binyuze mu makoperative anyuranye bagiye bibumbiramo.

Ni nabo babumbye amatafari yose yubatse inyubako z’icyo kigo, nk’uko Mukamabano ukuriye koperative KATWICO yabumbye ayo matafari.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka