Karongi: Hatashywe umuyoboro w’amazi wa km 17

Icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage cyatashywe ku mugaragaro tariki 10/07/2012 mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Ibyiciro by’uwo mushinga wose uko ari bitatu bizarangira bigejeje amazi meza ku bantu basaga ibihumbi 15 mu Ntara y’Uburengerazuba.

Uwo muyoboro wiswe Mukura-Rubengera Water Supply System uvana amazi y’isoko mu murenge wa Mukura (Rutsiro) uyageza mu murenge wa Rubengera (Karongi) watangiye kubakwa mu 2011.

Umuryango w’Abanyakoreya w’ubutwererane mpuzamahanga (KOICA) wateye inkunga imirimo yo kubaka umuyoboro ureshya na km 10 uva muri Mukura (Rutsiro), hanyuma World Vision ikomerezaho ifasha mu kubaka km 7 kugera mu murenge wa Rubengera (Karongi).

Nyuma yo gufungurira abaturage amazi ku mugaragaro, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Nsegiyumva Albert, yashimye byimazeyo World Vision na KOICA kubera igikorwa ntangarugero bafashije Leta y’u Rwanda cyo kugeza kubaturage bayo amazi meza.

Nsengiyumva Albert, Minisitiri w'ibikorwaremezo ataha umuyoboro w'amazi Mukura-Rubengera Water Supply System ku mugaragaro.
Nsengiyumva Albert, Minisitiri w’ibikorwaremezo ataha umuyoboro w’amazi Mukura-Rubengera Water Supply System ku mugaragaro.

Nsabimana Felicien uhagarariye abana bibana bo mu mudugudu w’Inyenyeri yashimye World Vision n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi kubera ko bagerageza kubaba hafi uko bishoboka.

Nsabimana ati: “Aya mazi World Vision itugejejeho kimwe n’ahandi yagiye iyageza mbere, ni ingirakamaro cyane kuko aje kudukuriraho umuruho twajyaga tugira tujya gushaka amazi kure cyane rimwe na rimwe tukanayabura, cyangwa se twayabona akaza ari mabi ugasanga aradutera indwara”.

Ibi byanashimangiye na Murebwayire Speciose, umuturage w’akagari ka Gacaca wari umaze kuvoma ijerekani y’amazi nyuma y’uko ivomo ryabo rifunguwe ku mugaragaro.

Yabisobanuye muri aya magambo “Mbere twajyaga gusaba amazi hariya mu kigo cy’abasirikare cyangwa tukavoma amazi y’umugezi wa Ntaruko ariko wasangaga ari ibiziba.”

Gutaha ku mugaragaro ariya mazi yagejejwe mu murenge wa Rubengera byakorewe hamwe no gutangiza ku mugaragaro gahunda ya World Vision y’Ubuzima Amazi, Isuku n’Isukura, ku rwego rw’igihugu nabyo byakorewe mu karere ka Karongi.

Uwo mushinga ugamije kugabanya impfu z’abana bapfa batarageza ku myaka itanu, bazize indwara zituruka ku mazi mabi; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau. Uwo mushinga w’imyaka itanu uzatwara miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika watangiye mu Kwakira 2011.

Umuyobozi wa World Vision Rwanda n'umuyobozi w'akarere ka Karongi. Karongi ifata World Vision nk'umufatanyabikorwa w'imena.
Umuyobozi wa World Vision Rwanda n’umuyobozi w’akarere ka Karongi. Karongi ifata World Vision nk’umufatanyabikorwa w’imena.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yashimiye World Vision ubufatanye ikomeje kugaragaza mu iterambere ry’ako karere. Ubufatanye bwa World Vision mu bikorwa by’isuku n’isukura bimaze gutera intambwe ishimishije mu mirenge itatu: Rubengera, Mubuga na Gishyita.

Ku bufasha bwa World Vision imiryango isaga 3000 yafashijwe kwivana mu bukene abana bakajya mu mashuli nta nzitizi. World Vision kandi yagize uruhare runini cyane muri gahunda ya Gira Inka no kurwanya Nyakatsi; ndetse irafasha mu gusana rumwe mu nzibutso za Jenoside rwari rumaze kwangirika kubera amazi y’imvura.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nikoko amazi ni ubuzima Turashima cyane world vision n’abandi bafatanya bikorwa kobwo kugeza amazi meza kubaturage.abaturage nabo barasabwa kuyafata neza kandi bakarushaho guharanira isuku maze twirebere ukuntu tubaho neza!!!murakoze.

Marthe yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka