Kanazi: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba gufashwa guca nyakatsi yo ku buriri

Abasigajwe inyuma n’amateka bakuwe muri nyakatsi bagatuzwa mu mudugudu wa kijyambere mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera barasaba ko bafashwa no guca nyakatsi yo ku buriri.

Abo basigajwe inyuma n’amateka bahabwa inkunga zitandukanye zibafasha mu bikorwa bibateza imbere bigatuma bahindura n’imyumvire muri byose batujwe mu mudugudu wabubakiwe witwa Sumburi.

Umwe mu batuye muri uwo mudugudu Mukamunana Donata avuga ko nk’uko bafashijwe bakava mu nzu za nyakatsi n’ubu barasaba ko bafashwa guca na nyakatsi yo ku buriri.

Mukamunana arasaba ko yafashwa no kuva muri nyakatsi yo ku buriri.
Mukamunana arasaba ko yafashwa no kuva muri nyakatsi yo ku buriri.

Yagize ati “biratangaje kubona mba mu nzu nziza nk’iyi ariko nkaba nsigaye kuri nyakatsi yo ku buriri, erega nuko ari amikoro make naho ubundi tubishoboye natwe twakwigurira matora zo kuryamaho”.

Nyirabatware avuga ko ubusanzwe bakoraga umwuga w’ububumbyi bw’inkono bakazigurisha bagakuramo amafaranga yo kubatunga no kugura bimwe mubyo baba bakeneye.

Asobanura atya: “ubu nta muntu ugiteka mu nkono y’ibumba ubu abantu bose basigaye batekera mu masafuriya, ibyo bituma rero tutabona aho tuzigurisha none ubu twarabiretse kuko dushaka akazi ko guhingira abandi twakabura tukabireka”.

Nyirabatware n'umwuzukuru we nabo bafite ikibazo cyo kubona matora yo kuryamaho.
Nyirabatware n’umwuzukuru we nabo bafite ikibazo cyo kubona matora yo kuryamaho.

Abatuye muri uwo mudugudu usanga babyara abana benshi kandi ugasanga nabo barangwa n’isuku nke ndetse n’indwara nka bwaki.
Ibi ngo biterwa nuko bafite imyumvire mike aho usanga baba bashaka ko bafashwa muri byose nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Gashumba Jacques.

Ati “dufite ikibazo cy’abatuye muri uyu mudugudu kuko imyumvire yabo ikiri hasi cyane, imfashanyo yose babahaye barayigurisha kandi n’amafaranga bakuyemo ntacyo abamarira kuko bahita bayanywera”.

Bamwe mu bana baho usanga bugarijwe n'indwara ya bwaki ndetse n'umwanda.
Bamwe mu bana baho usanga bugarijwe n’indwara ya bwaki ndetse n’umwanda.

Aha atanga urugero rw’ukuntu abahatuye bagiye bagurisha amashini babahaye atanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba none ikaba isigaranye umuntu umwe ariwe ucana gusa. Ngo uretse nibyo kandi banagurishije imyenda n’inkweto bahawe n’abanyeshuri bo muri IPRC kuko abakibisigaranye ni mbarwa.

Kubera imyumvire mike abo baturage bafite hari abarwara ariko ntibajye kwa muganga kandi baratangiwe ubwishingizi mu kwifuza, ahubwo bavuga ko ari amarozi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka