Kagame azatanga ikiganiro ku ishoramari ry’Afurika

Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azatanga ikiganiro ku ishoramari ku mugabane w’Afurika, ikiganiro kizabera muri Milken Instutute taliki 01/05/2013 kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe.

Uretse Perezida Kagame, biteganyijwe ko abandi bazatanga ibiganiro barimo Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza akaba n’umujyanama wa Perezida Kagame, umuherwe Bill Gates hamwe na Rhonda Zygocki umuyobozi wungirije ushinzwe igenamigambi wa sosiyete Chevron.

Nubwo umugabane w’Afurika ugira uruhare rugera kuri 60% mu kuzamura ubukungu bw’isi, uyu mugabane ugaragaramo ubusumbane bukabije, kandi 90% by’umutungo kamere w’uyu mugabane bikoreshwa n’ibihugu byateye imbere aho gukoreshwa mu kuzamura Abanyafurika.

Ibiganiro bibera muri Milken Instutute kuva taliki 28/04/05/2013 biribanda ku bintu bitandukanye mu guteza imbere imibereho y’abatuye isi. Ikiganiro kizaba taliki 01/05/2013 kizagaragaza uburyo hakwiye kubaho ubufatanye mu kuzamura ishoramari rikorerwa ku mugabane w’Afurika ariko hazamurwa n’imibereho yabawutuyeho.

Ubuyobozi bwa Milken Instutute butangaza ko uretse guhamagarira abashoramari n’ubuyobozi bw’ibihugu mu guteza imbere ishoramari ku mugabane w’Afurika ngo hazaganirwa mu guteza imbere udushya n’uburyo bushya mu guteza imbere ubuzima bwiza ku mugabane w’Afurika, kubaka inzego n’ubukungu kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yatumiwe muri ibyo biganiro kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu kubaka igihugu cyasenywe na Jenoside, kikaba kibarirwa mu bihugu bizamuka mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ubuyobozi bwa Milken Instutute buvuga ko Perezida Kagame ashimirwa kuba umuyobozi washoboye kugarura ubwiyunge mu banyagihugu nyuma ya Jenoside, guteza imbere kubungabunga ibidukikije n’uburenganzira bw’abagore hamwe no guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

igihe ni iki kugirango u rwanda rwereke kandi rubere amahanga urugero mu iterambere, ubukungu ndetse n’ubwiyunge bw’abanyagihugu nyuma y’amahano akabije yagwiriye u rwanda, Nyakubahwa Perezida Kagame ni uwo gushimirwa cyane kuko ibi byose niwe U rwanda rubikesha.

claude yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Roho nziza koko itura mu mubiri mwiza!! Kuba dufite ubuyobozi bwiza bituma igihugu cyacu gitera imbere, no mu Rwego mpuza mahanga. Icyo dusabwa nk’abaturage beza, ni ukorohereza ubuyobozi, tugafatanya kwiteza imbere, ntitwunve ko hari ibizatugeraho tubiherewe ubuntu! Duhaguruke dukore, tuzagera kuri byinshi, kuko Imana yatwihereye abayobozi beza, mureke tubagumane hatazagira udutobera amateka.

Kantengwa yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Si ukubabeshya iyo mbonye uRwanda ruseruka mu bihangange biranshimisha! Iyo wibutse ibyo twanyuzemo, ukareba naho tugeze, ubona ko hari intambwe ndende kandi ishimishije igihugu cyacu cyateye. Byose tubikesha ubuyobozi bwiza, dukomeze dufatanye kubaka igihugu cyacu.

cyiza yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

U rwanda rumaze gutera imbere kuburyo bugaragarira buri wese kandi bunashimishije ku banyagihugu ndetse n’amahanga yose, ibi rero nta wundi igihugu kibikesha uretse Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema gushaka icyateza abanyarwanda imbere, ibi bikaba rero aribyo bihesha igihugu agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

gael yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Invugo niyo ngiro kuri Perezida Paul Kagame ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange,Aha rero niho u rwanda rubera urwambere mu kwesa imihigo, akaba ari nayo mpamvu ruhora ku isonga cyangwa se ruhora ari intangarugero mu kuzamura ubukungu ndetse n’iterambere rirambye muri afurika.genda rwanda ubaye ubukombe.

Bob yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Urwanda ni ruhagaze heza mu gihe nyacyo mu kuba rwatanga inama ndetse n’uko rubona ibintu mu gikwiye gukorwa mu kongera ubukungu bw’afrika.

gwaneza yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Perezida Kagame ni uwo gushimirwa kubera uruhare rwe mu kubaka u Rwanda ndetse no kunga abanyarwanda bakaba baturanye batuje, ntago byari byoroshye mu myaka yashize aho wasangaga abanyarwanda bose bishishanya, bitewe n’ibyo bari bamaze kunyuramo, ndetse wabonaga bitanoroshye ko abanyarwanda bazicara bagfasenyera umugozi umwe, nta terambere wabonaga ko rishoboka,muri make nta kizere wabonaga ku rwanda, ibyo byose rero ubu byabashijwe kugerwaho biyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame, aho yakoresheje imbaraga nyinshi cyane kugirango ibi bigerweho, cyane cyane kunga abanyarwanda bagaturana batuje.

rose yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka