Iyi nka ni umukiro wanjye, ndumva nayikorera umunsi mukuru-Gahongayire

Gahongayire Agnes utuye mu karere ka Rwamagana yabwiye abayobozi b’ihuriro ry’abagore Pro-Femmes TWESE HAMWE ko anejejwe cyane n’inka bamuhaye, akaba ngo azayikorera umunsi mukuru kuko ahamya ko izageza impinduka nyinshi mu buzima bwe.

Yavuze ko inka yahawe izamufasha cyane mu kuzahura imibereho ye kuko niyororoka azajya abona amata azongera intungamubiri, kandi ngo ifumbire iyo nka izamuha azayifashisha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, ndetse ngo yatangiye gutekereza ko azeza binshi akajya asagurirra n’isoko.

Gahongayire ni umwe mu bahawe inka na Pro-femmes TWESE HAMWE ubwo yashyikirizaga inka 60 ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA n’imiryango irera abana basizwe n’ababyeyi bishwe na SIDA batuye mu karere ka Rwamagana.

Gahongayire aravuga ko inka ije kumukura ahabi azayikorera umunsi mukuru.
Gahongayire aravuga ko inka ije kumukura ahabi azayikorera umunsi mukuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes TWESE HAMWE madamu Bugingo Emma Marie avuga ko basanze mu kurwanya ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA hakwiye no gufatwa ingamba zo gufasha abagendana ako gakoko kutandagara ngo babe banagwa mu bishuko byo kuyisakaza mu bandi baturage.

Ibi kandi ngo byagerwaho ari uko abo nabo bafite ibyo bakora, by’umwihariko ibikorwa bavanamo umusaruro kuko wabafasha kwibeshaho badategereje amaramuko ku bandi ngo babe banabashora mu bikorwa bibi byagira abo byanduza kurushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Pro-Femmes TWESE HAMWE.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Pro-Femmes TWESE HAMWE.

Inka 60 Pro-Femmes TWESE HAMWE yatanze ziziyongera ku zindi nyinshi muri ako karere borora zikongera ubukungu muri rusange kuko ngo asanga abaturage bazihawe bazabona ifumbire bakeza ibihingwa byinshi, ndetse zanatangira kubyara bakazabona umusaruro w’inyongera ku mata, inyama n’ifumbire; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu, madamu Mutiganda Francisca.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rwamagana, Francisca Mutiganda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, Francisca Mutiganda.

Basabye abahawe inka kuzifata neza, bagafatanya n’abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge mu kuzitaho, bakazivuza neza igihe cyose zarwaye kandi bakazikingiza igihe ababishinzwe babibamenyesheje.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka