Imihigo y’ingo ifasha abaturage kwibwiriza ibikorwa biganisha ku iterambere

Mu miyoborere myiza, hashyizweho gahunda y’imihigo y’ingo, igamije gufasha abagize umuryango kwiha gahunda y’ibikorwa bishobora kubageza ku iterambere. Abaturage batangiye kugendera kuri iyo gahunda, bahamya ko guhiga bibafasha kugira intego mu gukorera ingo za bo.

Mu ntangiro z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2012/2013, abaturage bose b’akarere ka Kamonyi, bakanguriwe guhigira ibikorwa bishya ingo za bo zizaba zagezeho mu gihe cy’umwaka. Ibyo buri rugo rwiyemeje rwabyanditse mu ikaye, ukuriye umuryango akabishyiraho umukono.

Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, abitangaza, ngo gahunda yo gutoza abaturage gukorera ku mihigo igamije gufasha abaturage kugira umuco wo kwibwiriza no guharanira iterambere rya bo.

Mu mihigo bashishikariza abaturage guhigira zimwe muri gahunda Leta isanzwe ikangurira abaturage, harimo kugira ubwisungane mu kwivuza, akarima k’igikoni, gufata amazi, kugira abana biga kandi bafite isuku, kuringaniza urubyaro n’ibindi.

Nyirandayisabye avuga ko iyo izi gahunda umuturage yazigize ize, abayobozi baba baruhutse guhora babasunika babakangurira kwitabira ibikorwa bibafitiye akamaro.

Akarima k'igikoni ni umwe mu mihigo ingo nyinshi ziyemeje.
Akarima k’igikoni ni umwe mu mihigo ingo nyinshi ziyemeje.

Bamwe mu baturage twaganiriye, bahamya ko bamaze kubona ibyiza byo gukorera ku mihigo kuko byagabanyije gusesagura. Uwitwa Kagabo Noheli wo mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, avuga ko guhiga byatumye yishyura ubwisungane bw’umuryango we w’abantu 6 ku gihe.

Ngo nubwo mu byo yari yahize byose abona atazabigeraho muri uyu mwaka, yizeye ko ibizasigara azabiheraho umwaka utaha. Uyu mugabo utaragize amahirwe yo kwiga, avuga ko kujya mu bwisungane mu kwivuza no kohereza abana ku ishuri ari imihigo atazigera atatira kuko ari ingirakamaro.

Murekatete Marie Goretti, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi, atangaza ko gahunda yo guhiga ku baturage, ituma abaturage bakorana umurava kuko buri wese akarebera kuri mugenzi we, acungana n’uburyo yiteza imbere.

Mu rwego rwo gusuzuma aho ingo zigeze zishyira imihigo mu bikorwa, biteganyijwe ko intore ziri ku rugerero zizasura buri rugo, zikareba imihigo bihaye n’aho bageze bayishyira mu bikorwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka