Ikigega “Agaciro Development Fund” kije gufasha Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo

Ikigega Leta y’u Rwanda yatangije cyiswe “Agaciro Development Fund” kigamije gufasha Abanyrwanda kwishakamo ibisubizo mu gihe abaterankunga batubahirije amasezerano y’ubufatanye; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa.

Amafaranga azashyirwa muri iki kigega cyavuye mu myanzuro y’inama y’umushyikirano y’umwaka ushize, azava mu Banyarwanda n’amasosiyete azifuza gutera inkunga mu kwihutisha gahunda z’icyerekezo 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko buri Munyarwanda uba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo cyangwa sosiyete bashobora gutanga inkunga yabo muri icyo kigega.

Ati: “Iki kigega kizashyirwamo amafaranga Abanyarwanda batanze ku bushake. Amafaranga azavamo azashyirwa mu bikorwa by’iterambere bigamije kwihutisha icyerekezo 2020”.

Ku kibazo k’abayobozi bamwe b’inzego z’ibanze bahatira abaturage gutanga imisanzu nk’iyi ku ngufu, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko bazakorana inama n’abayobozi bose b’izo nzego mu gihugu bakabakangurira akamaro kabyo.

Amafaranga amaze kugera muri iki kigega agera kuri miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda. Harimo miliyoni 33.5 yavuye mu Baminisitiri, asigaye akaba yaratanzwe n’abaturage.

Amafaranga yatanzwe azajya abarurwa buri mwaka, ashakirwe igikorwa cy’iterambere ashyirwamo hibanzwe mu bice by’icyaro.

Iki gitekerezo cyaje nyuma y’ubushake Abanyarwanda bagaragaje mu gutanga umusanzu wo kwishakamo ibibazo nko kurwanya Nyakatsi no kubakira abana batishoboye. Ibikorwa nk’ibyo byose bikazahurizwamo; nk’uko Minisitiri Rwangombwa yakomeje abisobanura.

Amafaranga azajya ashyirwa kuri Konti zashyizweho n’izindi zizashyirwa muri za SACCO mu mirenge. Gufungura ku mugaragaro Agaciro Development Fund bizaba tariki 23/08/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nyuzwe kdi nejejwe n’iki gitekerezo cyiza,cyatekerejwe na Nyakubahwa prezida wa Repubulika cyo kwihesha agaciro.twacyumvise,tuzagisobanurira n’abandi ndetse tuzashyiramo inkunga yacu vuba.murakoze mugire akazi keza karangwa no gutekereza neza kdi kure.

mutaganda straton yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

nibyo kwishimirwa cyane, inkunga!!!zaboneka zitaboneka ntizabuza gukomeza umurongo twifitimo....kandi na bible iravuga ngo ntimugatege amaso kumwana wumuntu ahubwo kumuremyi wahanze ibiriho byose,..natwe abanyarwanda tuba mubuhinde twabyacyiriye neza kandi baracyari gukusanya.

christian uwanyirigira yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

turabishigyikiye ariko twabasaba nkatwe dutuye hanze kureba uko mwatworohereza gutanga ayo mafaranga kuko nka bamwe dutuye muri america ntabwo embassade iba iri mu ma etats yose ubwo mwabitumenyesha mukatubwiRA ni bura UWO TWAJYA TUYAHA ARIKO NATWE TUKAMENYESHWA KO YAGEZE MU KYIGEGA KANDI TUKAMENYESHWA KO AYO YOSE TWATANZE YASHIKIRIJWE MURAKOZE

tata yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

dushyigikiye gahunda yose izafatwa murwego rwokuziba icyuho icyo aricyocyose cyaterwa nukubura kwinkunga zabashaka kuduhuma amaso.

jowe yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka