Iburengerazuba: Uturere twose turasabwa gukorera hamwe mu gucunga neza imari ya Leta

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, arashishikariza uturere twose two muri iyi Ntara kurushaho kurangwa n’umuco w’ubufatanye mu rwego rwo gucunga neza imari ya Leta.

Ubu butumwa Jabo Paul yabutangiye mu karere ka Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 20/02/2013 mu nama igamije guteza imbere imicungire y’imari ya Leta muri iyi Ntara.

Iyi nama yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere tugize Intara y’Iburengerazuba ndetse n’abagenzuzi b’imari bakorera muri utwo turere igamije gusangira amakuru ajyanye no gucunga neza imari ya Leta, uturere tumwe twigira ku tundi ibyiza dukora mu bucungamutungo ndetse haba ahagaragara amakosa hakabaho gukeburana hakiri kare kugira ngo bikosorwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Jabo Paul (uhagaze), Ibumoso ni Mayor wa Nyamasheke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul (uhagaze), Ibumoso ni Mayor wa Nyamasheke.

Ibyigirwa muri iyi nama bikaba ari nko kwisuzuma ariko byose bigamije kurwanya imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Icyishimirwa mu turere tugize iyi Ntara ni uko ibyakunze gusa n’ubwiru mu bijyanye n’imicungire y’amafaranga ya Leta bigenda bicika kandi gushyira ahagaragara amakuru y’uko umutungo w’igihugu ucunzwe bikaba bivanaho urwikekwe hagati y’abantu bakorana, nk’uko byagarutsweho na Jabo Paul.

Ikindi ni uko kugaragaza amakuru y’imicungire y’imari hagati y’abantu bakorana bishobora gutuma ahabonetse ikosa hafatwa ingamba hakiri kare rigakosorwa, aho kugira ngo bizagaragare ari uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagiye kugenzura uturere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul yabwiye abari muri iyi nama ko imicungire y’umutungo w’Igihugu itareba gusa Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ahubwo ko ari uruhare rwa buri wese.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa n'abagenzuzi b'imari mu turere tw'Intara y'Iburengerazuba bitabiriye iyi nama.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abagenzuzi b’imari mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba bitabiriye iyi nama.

Nubwo yatanze ubu butumwa ariko, Jabo Paul yishimiye ko ingeso y’uburangare n’ubunebwe yamaze gucika mu bashinzwe icungamutungo ry’uturere tugize iyi Ntara y’Iburengerazuba. Igisigaye ngo ni ukunoza ibijyanye n’inyandiko za raporo ku buryo raporo ubwayo ishobora kugaragaza ukuri kw’ibibera mu karere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka