Huye: Ingengo y’imari itaha izakoreshwa mu bikorwa biteza imbere icyaro no kuvugurura umujyi

Akarere ka Huye karifuza kongera gutangira kuvugurura umujyi no kwita ku bikorwa by’iterambere mu cyaro, nk’uko umuyobozi wako yabisobanuriye Inama Njyanama, nyuma y’uko gahawe ingengo y’imari igera kuri miliyari icyanda na miliyoni 670.

Asobanurira Njyanama imikoreshereze y’ayo mafaranga kuri uyu wa Gatanu tariki 22/06/2012, Eugène Kayiranga Muzuka yatangaje ko kagiye kubura ibikorwa bititabwagaho no gufasha abatishoboye.

Ati: “Aya mafaranga azifashishwa ahanini mu bikorwa by’iterambere harimo kuvugurura umugi, guteza imbere icyaro, gutuza abantu mu midugudu, koroza abaturarwanda bakennye muri gahunda ya Girinka, kugeza amazi n’amashanyarazi mu byaro bimwe na bimwe, …”

Aya mafaranga azanifashishwa mu nyigo zo kubaka amateme amwe n’amwe, kandi yubakwe mu buryo bwihuse. Ariko uretse kuba kadafite amafaranga yo kuyubaka, ngo ntikaniyemeza gukora inyigo no gushyira mu bikorwa ibyazivuyemo bitewe n’itangwa ry’amasoko rifata igihe.

Hari n’ibindi bikorwa Akarere ka Huye kumva kifuza gukora ariko katabashije kubonera ubushobozi, harimo gutunganya ikimpoteri rusange.

Kayiranga Muzuka ati: “Tuzakomeza gushakisha aho dukura amafaranga yo gukora ibyo bikorwa kandi turizera ko tuzayabona”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu akarere ka Huye kamaze gukoresha 95% by’amafaranga y’ingingo y’imari y’umwaka, n’ubwo hari ibikorwa batarangije.

Mu byo batabashije kugeraho umwaka ushize harimo gutunganya umuhanda wo mu Cyarabu bitewe n’uko hatabashije kuboneka utsindira isoko ryo kuwukora.

Ibikorwa bitarangiye n’ibitarakozwe biyemeza ko bizakorwa muri uyu mwaka utaha.

Ingengo y’imari y’umwaka ushize, Akarere ka Huye kari kahawe amafaranag angana na miliyari icyenda na miliyoni 116.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka