Huye: Barasabwa ko kwikura mu bukene byajyana no kugira isuku

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Cyprien Mutwarasibo, yibukije abaturage bahawe inka na Centre igiti cy’ubugingo, tariki 17/12/2012, ko kwikura mu bukene bigomba kujyana no kugira isuku.

Uyu muyobozi yateruye agira ati “muri iyi minsi hariho gahunda yo kurwanya ihohoterwa ku bagore n’abana. Ariko hari n’abihohotera. Abo ni abagira umwanda. Muhawe inka kugira ngo muzabashe kwiteza imbere, ariko ntihakenerwa inkunga kugira ngo umuntu akarabe.”

Mutwarasibo yakomeje agira ati “Gahunda ya Girinka yaje kugira ngo ikure Abanyarwanda mu bukene. Muzorore izi nka neza, mwiteze imbere, ariko ntimuzibagirwe n’isuku yaba iyo ku mubiri ndetse n’iy’aho muba”.

Yunzemo agira ati “muzikure mu bukene, ariko ntimuzibagirwe no kogosha abana banyu ngo usange umusatsi warabereyeho. Muzajye mugirira abana banyu isuku, abarwaye amavunja muyahandure, kandi mubambike n’imyenda ifite isuku.”

Cyprien Mutwarasibo ati ntihakenewe inkunga kugira ngo umuntu akarabe.
Cyprien Mutwarasibo ati ntihakenewe inkunga kugira ngo umuntu akarabe.

Ubusanzwe iyo umuntu akennye arisuzugura, akumva ko yemerewe gusa nabi kuko ngo nta mikoro aba afite. Nta mugayo kandi, umwanya munini awumara ari kurwana no gushakisha icyatuma abona ibyo kurya, n’aho abiboneye akibagirwa kwisukura no gusukura aho atuye.

Ahari ababwirwaga, ndetse na bagenzi babo batari bahari ariko uyu muyobozi yabatumyeho, bazagenda bumva akamaro k’isuku uko bazagenda batera imbere.

Abaturage bahawe inka na Centre igiti cy’ubugingo ni abo mu Mirenge ya Ngoma, Huye, Tumba na Mukura bibumbiye mu matsinda bashyizwemo kugira ngo babone uko babafasha gukorera hamwe .

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka