Hafashwe ingamba zo guhangana n’ikibazo cyo guhagarikirwa inkunga

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zimaze igihe zisobanura ko uruhare rw’Abanyarwanda mu kunganira ingengo y’imari ya Leta rugiye kurushaho kuba runini nyuma y’aho amahanga atangarije ko azahagarika inkunga yageneraga u Rwanda.

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012-2013 irarenga tiriyali imwe na miliyoni 375. Ubwo yatangizaga umunsi w’abasora muri uyu mwaka, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, yatangaje ko uruhare rw’abikorera mu Rwanda ruzagera ku kigero cya 54%, kingana na miliyari zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Rwangombwa yanatangaje ko hagiyeho ikigega kizajya gishyirwamo intwererano yo kunganira ingengo y’imari ya Leta cyitwa “Agaciro development fund”.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yashimangiye ishyirwaho ryihuse ry’icyo kigega, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012.

Umukuru wa Sena yagize ati: “Tugiye kwihutisha cyane ishyirwaho rya ‘Fond de solidarite’, kuko na mbere y’uko abaterankunga batangaza ko bashobora guhagarika imfashanyo bageneraga u Rwanda, twari twabyemeranyijweho mu mwiherero w’ubushize ko icyo kigega kizajyaho.”

Abagize Inteko ishinga amategeko bongeraho ko hari itegeko risaba imisoro ibigo cyangwa imiryango inyuranye itari isanzwe isora, harimo na za kaminuza zose, zaba izigenga cyangwa iza Leta.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Burera kubaka amashuri yangijwe n’imyuzure, mu muganda usoza ukwezi gushize, Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, nawe yasabye abaturage kurushaho gukora amasaha menshi cyane ku munsi, ndetse no kubyaza umusaruro mwinshi ibikorwa rusange nk’umuganda.

Indi gahunda ihoraho yo kunganira ingengo y’imari ya Leta iherutse gutangazwa n’umukuru w’Itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, ni uko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye agomba kuzajya amara amezi arindwi ari umukorerabushake mu mirimo rusange inyuranye.

Minisitiri John Rwangombwa we arema agatima Abanyarwanda, aho avuga ko amahanga afite ibikabyo mu byo avuga kurusha gushyira mu bikorwa, kuko ngo inkunga yatangajwe ko ishobora guhagarikwa itagera no kuri 1/10 cy’ingengo y’imari.

Bimwe mu bihugu bitera inkunga u Rwanda bihamya ko bitayihagaritse nk’uko bivugwa, ahubwo ngo bishobora kuyikererezaho gato.

Ibihugu bivuga bityo birimo Ubuholandi. Ambasaderi wabwo mu Rwanda ushoje igihe, Frans Makken yatangaje ko igihugu cye kitahagaritse inkunga, ahubwo ko bagitegereje ibizava muri raporo ya nyuma y’Umuryango w’Abibumbye, izatangazwa mu kwezi k’ugushyingo, ku ruhare u Rwanda ruregwa mu ntambara ibera muri Kongo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

amadini nayo asoreshwe kuko yinjiza amamiriyoni menshi bakura mumishinga (ex: hari n’abafite ibigo by’amashuri) n’amaturo.

yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

nimubareke baze barebe URWANDA aho rugeze banyamahanga bokujya badusuzugura ahubwo batwigireho

hanyurwimfura elias yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Iki gitekerezo ndagishyigikiye bidasubirwaho.
Ariko nizere ko bitazaba itegeko nk’uko hari igihe bavuga gahunda ngo ni ubushake nyuma bikaba itegeko nk’uko bagiye babisaba abakozi ba leta n’abikorera muri:girinka, one dollar campaign ,amatora, umusanzu w’uburezi

habeho kwigisha kurusha gutegeka .turabishyigikiye.

Thomas yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Umva gutanga inkunga ntako bisa, kuko n’ubusanzwe ak’imuhana kaza imvura ihise.Ariko tuvugishe ukuri tureke kwiyemera.Niba ingengo y’Imari ikoreshwa mu mwaka tutarashobora kubona nibuze 55% ndumva twakwitonda...kuko no kongera uburakari bw’abatanga iyo misanzu ya hato na hato si byiza...byigwe neza kandi bihabwe umurongo usobanutse.
Aha rero jyew nahita ntanga igisubizo kandi cyaddufasha hanyuma niyo nkunga tukayitangana ESPRIT YA BIEN...
NDASABA KO IMISHAHARA ISUBIRWAMO HANYUMA ABARI MU KIRERE BAKAMANUKA BAKEGERA ABANDI...A2=40 000 FRW...A1=50 000FRW...AO= 60 000FRW----INGEN/DOCT= 75 000FRW----UMURENGE =70 000FRW...Akarere=80 000frw...Intara=90 000frw...Depite= 90 000 Ministri 100 000... abakuru 125 000 Przida 150 000frw...hanyuma ayo yarengagaho ahite ashyirwa muri icyo kigega natwe abaturage tuzajya twigmwa 1000 ku mwaka ubundi twiyubakire igihugu...aiko rero niba basnsaba gutanga umusanzu ntako nari nimereye bo bagakomeza guhembwa yayandi Ihuku zananiwe gusimbuka...icyo KIRABA ARI IKINYOMA NO KUTAGIRA UMUTIMA UKUNDA IGIHUGU ndabasabye twese twigomwe natwe uryamiye undi...murebe ko izo nkunga zitazasanga twarafashe ingan¡mba nyazo---ntimuyinyonge mureke itambuke

Kalisa yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Iyo nkunga nabwo isumba ubuzima bw’abanyarwanda,nanaho bihuriye.Gushiraho"agaciro development fund" n’igitekerezo kiza cyane.ahubwo yigweho neza cyane uko izaga ikurikiranwa. kandi ndibwirako yagira akamaro kurusha izo nkunga.Erega nakunu umuntu agatunze akagubarira atakubwira icyo yifuza igihe cyose.Ndukore,dukore cyane kurushaho kuko tumaze kumenya impamvu n’agaciro kabwo.Imana izabidufashamo.Murakoze

Livingstone yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ibitangazamakuru byose nibikangurire abanyarwanda n’incuti icyo gikorwa k’ingirakamaro,kandi byumvikanishe ko inkunga itaba nto,uko ingana kwose n’inyongera nziza

musa yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

kuva nacyera urwanda ruratera ntiruterwa keretse abanyarwanda ubwabo. Ndabinginze nimureke duhangane nabadukangisha amafaranga. ko bari bayafite se byatumye Jenocide itaba, please amahoro y’abanyarwanda ari mubanyarwanda ubwacu.
Mubitekerezeho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kaka yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Iyigahunda niyo, erega ibihugu byose by’ubakwa nabenebo. ntagihugu kwisi kigeze gitezwa imbere n’inkunga! kuko iyo biza kuba uko ibihugu by’Africa biba byarakize kuko byakira byinshi! ariko rero abayobozi nibarusheho gukangurira abanyarwanda guhindura imitekerereze kubirebana n’iterambere ryabo ko aribo shingiro ryaryo. kandi nabayobozi bagabanye gukoresha imari ya rubanda nabi. rwose hari ibikorwa usanga bikorwa biba bitari ngombwa? bya byayi byaburi kanya muri za offices, mission zihoraho n’ibindi bitari ngombwa bigabanwe! maze murebe ko tutazarwiyubakira!

Joseph Mukasa yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Iki gitekerezo ndagishimye. Ese mwe mubona ibi bintu by’imfashanyo ubundi bizatugeza he koko? Igihugu ni icyacu dukore ibishoboka umuntu ashyireho umuganda we uko ashobojwe tuzagera kuri byinshi. Naho gutamikwa ni agasuzuguro rwose.

kamili yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ndumva ibivugwa ari ukuri kandi byakuraho guhora duteze amaso hanze. Twibuke ko biriya bihugu biteye imbere byigeze kubaho mu bukene, ariko ubu biradufasha nkuko babyita. Mu menye ko iriya mfashanyo yabo ahanini iza ikurikiwe n’abenegihugu kugirango babone akazi. Akanshi nibo babyungukiramo kurusha abitwa ngo barafashwa. Tumere nk’ibihugu byo muri Aziya, byamaze kwiteza imbere ubu bikaba bisigaye biha ibyo bihugu by’Iburengerazuba amadeni.

UMUSOMYI yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka