Gukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ari umukobwa bimurutira kwicara gusa

Pelagie Ndacyayisenga ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, mu mbogamizi nyinshi ahura nazo mu kazi ke ntizimuca intege, kuko bimurutira kwirirwa yicaye nka bamwe muri bagenzi be ntacyo akora. Gusa akifuza gutwara moto ye kugira ngo yiteze imbere kurushaho.

Ndacyayisenga w’imyaka 26 utuye mu karere ka Rutsiro umurenge wa Mushubati, ni umuhererezi mu bavandimwe be batandatu, barimo abahungu batatu n’abakobwa batatu. Amashuri ye abanza yayigiye ku ivuko ariko nyua jya kuba mu karere ka Huye na mukuru we.

Muri aka karere niho yaboneye uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire), nyuma aza kubona n’urwa burundu arukuye i Nyanza . Yakoze ibizamini inshuro ebyiri zose abura urwa burundu ariko ku ya gatatu aratsinda.

Yahisemo gutwara moto yanditseho amagambo "KUBERA IMANA" kuko asanga ari yo yabimushoboje.
Yahisemo gutwara moto yanditseho amagambo "KUBERA IMANA" kuko asanga ari yo yabimushoboje.

Agira ati: "Ntabwo bigoye, inshuro za mbere nagiraga ubwoba ariko iyo wize neza ukabifata, hanyuma ukikuramo ikintu cy’ubwoba, ubona permis ku buryo bworoshye".

Mu gihe kigera ku mezi abiri amaze atangiye ako kazi, Ndacyayisenga avuga ko hari byinshi abasha kwigezaho abikesheje akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Ati: "Nk’ubu sinakenera amavuta yo kwisiga cyangwa umwambaro ngo njye kubisaba mama ndabyigurira nta kibazo. Iyo namaze kwishyura nyiri moto, nanjye sinabura nka mirongo irindwi yanjye ku kwezi".

Mu gitondo abanza gukorera isuku moto ye hanyuma akerekeza iy'umuhanda gushaka imibereho.
Mu gitondo abanza gukorera isuku moto ye hanyuma akerekeza iy’umuhanda gushaka imibereho.

Akazi ko gutwara abagenzi kuri moto agakorera mu turere twa Rutsiro, Karongi, Rubavu na Ngororero. Agaragaza impungenge z’uko akoresha moto itari iye kuko akodesha iy’umuntu wo mu muryango wabo wayimutije noneho bakagabana inyungu.

Icyakora ateganya kongera ingufu mu kazi akora kugira ngo azabashe kwigurira iye ndetse arusheho no kwiteza imbere. Ati: "Wenda mbonye amafaranga nkagura iyanjye, amwe nari guha nyiri imoto nayakoresha niga imodoka nkashaka indi categorie, noneho ngashaka n’akandi kazi kazajya kampemba aruta ayo yabonaga".

Ndacyayisenga ahamagarira abandi bakobwa gukura amaboko mu mifuka bakitabira imirimo itandukanye harimo n’uwo gutwara ibinyabiziga cyane cyane moto.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDAMUHAYE FELICITATION TU! AHUBWO POLICE NIJYE IBOROHEREZA KUBO IMPUSHYA ZO GUTWARA (PERMIS DE CONDUIRE!)

MAURICE yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

muratubeshya uyu ni umugabo mwise umukobwa

v yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka