Gisagara: Ingengo y’imali igomba gukurikiranwa igakoreshwa ibyo yateguriwe

Iyo ingengo y’imali idakoreshejwe ibyo yateganirijwe bigira ingaruka ku iterambere ry’akarere ndetse n’iry’igihugu muri rusange; nk’uko byatangarijwe mu karere ka Gisagara mu muhango wo kwemeza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 20213-2014.

Ingengo y’imari y’umwaka 2013-2014 ngo izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye, hibandwa ku bikorwa bitandukanye birimo uburezi, imihanda, amashanyarazi, ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi; nk’uko bitangazwa na Innocent Uwimana, Perezida wa njyanama y’akarere ka Gisagara.

Ati “Iyi ngengo y’imali izakoreshwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage, aho bizabafasha kuzamuka n’akarere kakazamuka muri rusange”.

Depite Mukandutiye Speciose avuga ko ingengo y’imari igamije kongera ibikorwa by’iterambere mu baturage gusa ngo iyo ikoreshejwe nabi rya terambere riradindira, ari nayo mpanvu inzego z’ubuyobozi zigomba kuyikurikirana kugirango ikoreshwe ibyo yateguriwe.

Ati “Ingengo y’imali iba igamije iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange, iyo ikoreshejwe nabi riradindira ibintu ntibigende uko byifujwe byanateganyijwe, ababishinzwe rero bagomba gukurikirana ikoreshwa ryayo kugirango koko ikoreshwe icyo yateguriwe”.

Ingengo y’imari yemejwe kuzakoreshwa n’aka karere isagaho gato miliyari icyenda na miliyoni 423.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka