Gisagara: Akarere karashishikarizwa gusaba abashoramari kugira uruhare mu iterambere ryako

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), akarere ka Gisagara guhamagarira abashoramari, cyane abafatanya na Leta mu gukomeza kukazamura, ariko banashima ibyo kagezeho, bahamya ko hari aho kavuye n’aho kageze.

Ubwo RGB yagendereraga aka karere muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, basanze hamaze kuzura ibikorwa bitandukanye baboneraho no kubitaha. Ibikorwa byatashywe mu murenge wa Gishubi, bigizwe n’ ikigo nderabuzima cya Gishubi cyatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 289.

Hari kandi amazi yageze ku baturage atwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87, ibiro bya SACCO byuzuye bitwaye miliyoni 19.7, no kugeza umuriro w’ amashanyarazi mu murenge wa Gishubi byatwaye miliyoni 503.

Ambassaderi Fatuma Ndangiza, Umunyamabanga mukuru wungirije muri RGB, yatangaje ko ibikorwa by’amajyambere byatashywe, bije bifasha umuturage gutera imbere.

Avuga ko gisigaye ari ugushishikariza abashoramari bagashora imali yabo mu karere ka Gisagara kandi hakabaho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu kuzamura akarere ka Gisagara.

Ati: “Ni byiza ibyagezweho kandi biragaragara, ariko kandi akarere karacyakeneye kuzamuka, nimushishikarize abashoramali kuzana ibikorwa muri aka karere bityo mutere imbere bigaragare kurushaho”.

Ukwegerezwa ikigo nderabuzima byatumye abaturage batagikora urugendo rurerure bajya kwivuza mu y’indi mirenge. Bakabona ko ari igikorwa gikomeye cyagezweho, nk’umwe muri abo baturage, Pelagie Nyiramana, wivuzaga yabitangarije Kigali Today.

Naho abakenera kwizigamira no gushaka inguzanyo byatumye baratangiye kwiteza imbere kubera SACCO yabegerejwe mu murenge, nk’uko uwitwa Pascal Kubwimana yabitanzeho ubuhamya.

Indi mishinga y’ibikorwa by’ amajyambere nayo iracyategurwa mu kuzamura akarere ka Gisagara. Iyo mishinga ariko ikazagendana n’iteganya migambi ry’imyaka itanu ryakozwe n’akarere, nk’uko umuyobozi w’ aka karere, Leandre Karekezi, yabitangaje.

Uretse SACCO, ibindi bikorwa byose byatewemo inkunga n’Ikigega gishinzwe guhurzwa hamwe inkunga ziterwa ibikorwa by’iterambere (Rwanda Local Development Support Fund).

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

arikose ko imihanda migenderano twahoranye iomeje kwirengagizwa byo babivugaho iki? amashanyarazi hamwe ahandisshwiii,cyakora barageragezadaaaaaaaa

alphonse yanditse ku itariki ya: 24-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka