Gicumbi: Hakenewe miliyari zirenga 33 z’ibikorwa by’iterambere mu myaka 5

Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Gicumbi yateranye kuwa 25/04/2013 yabonye ko ako karere kazakenera amafaranga amiliyari 33,2 mu bikorwa by’iterambere kuva mu mwaka wa 20013-2018.

Muri iki gihe cy’imyaka itanu akarere ka Gicumbi kazibanda ku bikorwo bigari bitanu aribyo ubuhinzi n’ubworozi, gutwara abantu n’ibintu hatunganwa imihanda ihuza imirenge, amazi n’isuku n’isukura, ikoranabuhanga ndetse n’ingufu.

Abayobozi b'inama njyanama y'akarere ka Gicumbi.
Abayobozi b’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi.

Amafaranga 33,210,054,000 azakora ibyo bikorwa azaturuka imbere mu karere habariwemo imisoro akarere kaka abaturage, abafatanyabikorwa, inzego z’abikorera ku giti cyabo, ndetse n’ibikorwa by’amaboko bishobora gukorwa n’abaturage ubwabo nko mu muganda nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre.

Aya mafaranga ntabariyemo ibikorwa bikorwa n’ibigo bya leta ndetse na za minisiteri kuko ibikorwa byazo bizakorwa n’amafaranga bateganyije.

Iyi gahunda y’igenamigambi ry’akarere ka Gicumbi niyo iturukamo ibikorwa biri muri EDPRS na VISION 2020 ikaba ariyo izajya ikurwamo ibikorwa bizajya bikorwa buri mwaka mu ngengo y’imari y’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bakabigiramo uruhare; nk’uko byasobanuwe na Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi, Bizimana Jean Baptiste.

Bamwe mu bitabiriye inama njyanama idasanzwe y'akarere ka Gicumbi.
Bamwe mu bitabiriye inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Gicumbi.

Akarere ka Gicumbi kageze kuri ku kigero cya 97% mu burezi, imirenge 21 yose ifite imirenge sacco, ubuhinzi bugeze kuri 85%, Ubworozi bugeze kuri 65.9% kandi akarere kari ku kigero cya 89.4% mu kugira amazi meza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Gicumbi

meza yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka