Gicumbi: Guhindura uburyo bwo kwakiramo imisoro byateje igihombo

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwateranye tariki 27/12/2012 bwasanze impamvu bagize igihombo mu kwakira imisoro n’amahoro ari ukubera uburyo bwo kwakiramo imisoro bwahindutse.

Mbere imisoro yakirwaga mu ntoki kuva ku rwego rw’Akagari n’umurenge ariko ubu hari amabwiriza mashya avuga ko abasora bagomba kwishyura imisoro yabo binyuze muri banki.

Ibi ngo byatumye akarere ka Gicumbi gasubira inyuma mu kwinjiza imisoro n’amahoro kuko batitabira kujyana amafaranga kuri banki; nk’uko mbere bahitaga bayatanga ako kanya bagahabwa kitansi y’amande baciwe.

Mukayiranga Juliette ushinzwe imisoro n'amahoro mu karere Gicumbi.
Mukayiranga Juliette ushinzwe imisoro n’amahoro mu karere Gicumbi.

Abashinzwe imisoro n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari batangaje ko impamvu abaturage batitabira gusora ari uko babasaba kujya kuri banki bamwe bakabyirengagiza abandi bakanga kujyayo rimwe na rimwe bakinuba kuko na za banki zitabegereye.

Mukayiranga Juliette ushinzwe imisoro n’amahoro mu karere Gicumbi yatangaje ko akarere kasubiye inyuma ku buryo bugaragara kuko agereranije n’umwaka ushize akarere kamaze kubura miliyoni zirenga 22.
Akarere kagombaga kwinjiza miliyoni 167 n’ibihumbi 500 none habotse 145.214.209 bakaba bari mugihombo cy’amafaranga 22.285.791.

Umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre yavuze ko iki kibazo cyigomba kubonerwa umuti amafaranga yakwa mu misoro n’amahoro akaba ashobora kuboneka.

Abashinzwe imisoro n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge mu karere ka Gicumbi.
Abashinzwe imisoro n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Gicumbi.

Urwego rushinzwe imisoro mu karere rwafashe ingamba zitandukanye zirimo ko hakomeza kubarurwa abasora n’ibisora kandi buri musoreshwa agire dosiye ye ku murenge cyangwa ku karere kuko hashobora kuba hari abadasora kuko batari bamenyekana mu nzego zibishinzwe.

Indi ngamba ni ukwegurira ba rwiyemezamirimo ibisoreshwa bimwe na bimwe bo bakajya bishyura imisoro yabyo mbere. Ikindi ni ugutegura ibiganiro mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abasora gusorera ku gihe kuko ari ukwiyubakira akarere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka