Gicumbi : Abaturage 8000 bagejejweho amazi meza

Umuryango l’Appel wo mu Rwanda ufatanije n’uwo mu gihugu cy’ubufaransa batashye ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa km 4 mu kagari ka Nyagafunzo mu murenge wa Nyankenke mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage.

Biteganijwe ko Uwo muyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero enye ukaba waratwaye amafaranga miliyoni 19 uzaha amazi meza abantu 8000; nk’uko bisobanurwa na Pasiteri Bakweri Ethienne umuyobozi wa l’Appel Rwanda.

Pasiteri BAKWERI Ethienne umuyobozi wa l'Appel Rwanda.
Pasiteri BAKWERI Ethienne umuyobozi wa l’Appel Rwanda.

Uzamukunda Marthe umuturage muri uyu murenge watanze ubuhamya akaba ahamya ko aya mazi yaje akenewe nyuma y’uko bavomaga amazi mabi yo mu bishanga.

Byumwihariko kuba amazi bayashyize hafi y’ikigo cy’ishuri bigiye gufasha abana kwiga neza bityo nugize inyota akabona amazi yo kunywa.

Bakaba bagiye kuyakoresha neza bakaraba intoki mbere yo kurya na nyuma ndetse bikabarinda no kandura indwara zituruka ku myanda cyane cyane inzoka zo munda.

Umuyobozi wungirije wa l'Appel France yabahaye urugero rwiza rwo gukaraba.
Umuyobozi wungirije wa l’Appel France yabahaye urugero rwiza rwo gukaraba.

Umuybozi wungirije uhagarariye umuryango l’Appel France, Dr Michel Lalande Moraine, yavuze ko bamaze imyaka 40 bafasha abana kugira ubuzima bwiza mu bihugu 10 bakoreramo bakaba bamaze imyaka icyenda mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Gicumbi bakaba bafasha abana n’abaturage muri rusange kubona amazi meza.

Ubu mu mirenge itandukanye bubatse imiyoboro y’amazi ndetse barihira abana bakennye amafaranga y’ishuri.

Dr Michel Lalande Moraine yagaragaje ko amafaranga miliyoni 19 zaturutse ku ishyirahamwe (entreprise) ry’abatwara abantu ku binyabiziga (taxi na transport) i Paris mu gihugu cy’ubufaransa bazwi ku izina G7.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi afungura robine.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi afungura robine.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, muri uyu muhango yashimiye aba baterankunga ku gikorwa cy’ingenzi bakoreye akarere kuko biri muri gahunda y’akarere yo kugeza ku baturage amazi meza.

Yasabye abaturage kuyagira ayabo aho gutekereza ko ari ayabaterankunga birinda kuyangiza bityo akazabarinda indwara ziterwa n’amazi mabi bavomaga mu bishanga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka