Gatsibo: Umushinga wo gutanga amashanyarazi ugeze kure

Hifashishishijwe umushinga électrification rurale, akarere ka Gatsibo karateganya ko abantu 10800 bazaba bamaze bamaze kubona amashanyarazi mu mirenge yose igize aka karere mbere y’uko umwaka wa 2012 urangira

Abaturage barasabwa kuyakoresha neza birinda kuyiba kuko benshi batangiye kugaragaraho kuyiba no kumva ko batagomba kuyishyura.

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, abayobozi b’imirenge y’akarere, ubuyobozi bwa EWSA hamwe n’abayobozi b’umushinga wa électrification rurale bashimye uburyo igikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi gikorwa.

Ukwezi kwa Werurwe kwarangiye abaturage barenga 7000 bamaze kubona amashanyarazi, abandi 3800 nabo bakazayabona vuba nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Ubu henshi mu mirenge bishimira ko ubuzima bwahindutse kuva aho batandukaniye no gucana amatodowa kuko bigafasha abana gusubira mu masomo.

Habarurema Isae, umuyobozi w'akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu.
Habarurema Isae, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu.

Henshi urubyiruko rwihangiye imirimo rukoresheje amashanyarazi nko gushinga amazu yo kogosheramo (salon de coiffure), gusudira no gukora ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi ndetse binasha abaturage gutunga telefoni bitabagoye.

Nubwo ariko ibi bikorwa bikomeje guteza imbere abaturage, bamwe mu baturage bavuga ko amafaranga ya cash power ari menshi ku buryo hari abadashoboye kuyabona bigatuma badacana.

Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko amafaranga yakwa ataribwo buyaka ahubwo agenwa n’itegeko cyakora icyo bafasha abaturage ni ukuyatanga mu byiciro bitandukanye.

Kuba abaturage bamwe barishyizemo ko amashanyarazi bagezwaho ari ay’ubuntu bituma bayiba. Ibi byagaragaye mu murenge wa Kiziguro ahitwa Kamamesa aho abaturage bishyura abazi ibyo gukora amashanyarazi bakica konteri bagacana batishyura.

Ahashyizwe amashanyarazi mbere na mbere ni ahari ibigo by’amashuri, amavuriro, imirenge ariko ngo hari n’ahandi hasigaye hacyeneye amashanyarazi bifuza ko bayagezwaho.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka