Gakenke: Kwishyura umusoro ku bukode bw’amazu biracyari ikibazo

Umukozi ushinzwe imisoro n’amahoro mu karere ka Gakenke, Rurindabagabo Etienne atangaza ko umusoro ku bukode bw’amazu udatangwa neza kuko amazu 28 gusa ari yo yabutanze mu mazu arenga 400 yabaruwe.

Rurindabagabo asobanura ko habaye ubufatanye bwiza hagati y’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze uwo musoro ushobora gutangwa neza kandi ku gihe. Aha, yasabye inzego z’ibanze kongera ingufu mu kwishyuza umusoro n’amahoro kugira ngo byinjire mu karere, n’ibikorwa by’amajyambere birusheho kugera ku baturage.

Uwo mukozi ushinzwe imisoro ashimangira ko imisoro itanzwe neza akarere kageza no kuri miliyoni 500 kandi umusoro utabangamiye abaturage kuko muri uyu mwaka bari barahize kwinjiza miliyoni 300 none bageze kuri miliyoni 340.

Akarere ka Gakenke kiyemeje kuzamura amafaranga ava ku misoro n’amahoro akagera kuri miliyoni 400 muri uyu mwaka wa 2012-2013 n’ubwo bikigaragara ko hari imbogamizi zirimo magendu n’abacuruzi batishyura ipatanti. 70% by’ayo mafaranga akazakoreshwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi.

Akarere kemerewe kwishyuza umusoro ku bukode, ku mitungo itimukanwa n’umusoro ku bukode bw’amazu, ibyapa n’isuku mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka