Gakenke: Abadepite baribaza aho miliyoni 400 z’imisoro zizaturuka

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu bagaragaje impungenge z’aho amafaranga asaga miliyoni 400 zizinjizwa mu misoro y’akarere ka Gakenke mu ngengo y’imari ya 2012-2013 azava.

Ubwo abo badepite baganiraga n’abakozi batandukanye b’akarere ka Gakenke, tariki 15/11/2012, Hon. Mukakarisa Faith yazamuye icyo kibazo ahereye ko hari uturere tw’imijyi dufite ahantu henshi twakwinjiriza na two twahize kuzinjiza amafaranga nk’ayo.

Aha, Depite Mukakarisa yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze kazinjiza miliyoni 400 ziturutse mu misoro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Izi mpungenge zishobora kuba zifitanye isano n’uko abaturage bashobora guhutazwa kugira ngo uwo muhigo akarere kihaye kawugereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Kansiime James, asobanura ko ayo mafaranga azava mu misoro y’amabuye y’agaciro acukurwa hafi yo mu mirenge yose igize akarere ndetse n’imisoro iva cyane cyane mu masoko ya Gakenke, Kivuruga na Muhondo.

Uyu muyobozi ashimangira ko abasora bamaze kumva neza ibyiza byo gusora, bakaba batanga imisoro bibwirije. Ngo n’abandi bataragera ku rwego rwo kwishyura ku bushake baracyigishwa kugira ngo babyumve.

Akarere ka Gakenke kazamuye imisoro kinjiza ugereranyije n’umwaka ushize kava kuri miliyoni 300 kagera kuri miliyoni zisaga 400. Ubuyobozi buvuga ko 70% by’ayo mafaranga azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage.

Kansiime yijeje abadepite ko akarere kashyize imbaraga mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta, amakosa yakozwe mu mwaka wa 2010-2011 akaba atazongera gukorwa.

Abakozi b'akarere basanga imihigo idindizwa n'imishinga idatanga amafaranga yiyemeje. (Photo: N. Leonard)
Abakozi b’akarere basanga imihigo idindizwa n’imishinga idatanga amafaranga yiyemeje. (Photo: N. Leonard)

Umucungamari w’akarere yanyereje miliyoni zisaga 48 ndetse n’umucungamutungo wa VUP mu Murenge wa Busengo na we akoresha nabi miliyoni zisaga 13 ariko yishyuramo agera ku miliyoni esheshatu.

Abakozi b’akarere bagaragaje ko imwe mu mishinga idindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kubera kudatanga amafaranga yiyemeje. Ibi bituma akarere gatakaza amanota mu isuzumamihigo kandi nta ruhare kabigizemo.

Abo badepite basabye ko abagore bakangurirwa gufata inguzanyo za VUP no kwitabira imirimo yabafasha guhindura imibereho yabo kuko bigaragara ko bakiri bake ugereranyije n’abagabo mu karere ka Gakenke.

Baboneyeho umwanya wo gukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kwigisha cyane cyane urubyiruko rugiye gushinga ingo kuringaniza imbyaro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka