FMI irashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukungu

Intumwa y’ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) iherutse mu Rwanda yishimiye aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’ubukungu.

Nyuma y’uruzinduko abakozi ba FMI bayobowe na madame Catherine McAuliffe bagiriye mu Rwanda hagati ya tariki 15-28/03/2012, batangaje ko muri ibi bihe u Rwanda rwazamutse mu bukungu ku buryo bushimishije.

McAuliffe yashimye cyane uko ubukungu bw’imbere mu gihugu bwazamutse. Umutungo buri muntu yinjiza (GDP) wazamutseho 8% mu mwaka wa 2011 kandi bukomeje kugenda neza mu mwaka wa 2012-2013 bwakongera kuzamuka kuk igereranyo kiri hagati ya 7,5-8 %.

Ibiciro ku masoko nabyo ntibyazamutse cyane mu gihe cy’amezi make ashize kuko bitarenze 8%. Ibiciro ku masoko mu Rwanda birihasi ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka karere. Ibi byatewe n’umusoro wok u bikomoka kuri peteroli yagabanyijwe ndetse n’umusaruro w’ibihingwa.

Ikindi ngo ni uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bigenda byiyongera ndetse n’ibyinjizwa n’inzego zaba iza Leta cyangwa urwego rw’abikorera ku giti cyabo ngo byarazamutse ku buryo bushimishije.

Si ubukungu bw’igihugu gusa bigaragara ko bwazamutse ahubwo ngo n’imishinga iterwa inkunga na FMI ikorera mu Rwanda yagiye igaragaza imikorere myiza ndetse n’intego yihaye zikagerwaho nk’uko byagaragajwe na raporo yasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2011.

Komisiyo ya FMI na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda baganiriye kuri gahunda zitandukanye zirebana n’ubukungu bw’u Rwanda. Igipimo FMI ikoresha mu gupima ubukungu bw’igihugu cyerekanye ko ingengo y’imari y’u Rwanda itazahungabana.

Ibindi baganiriyeho ni ukureba uburyo hagabanywa bimwe mu bikoresho bigurirwa abayobozi kugira ngo bamwe mu bakozi ba Leta bigaragarako ari ngombwa bongererwe umushahara.

Komisiyo ya FMI iri mu Rwanda iyobowe na madame Catherine Mc Auliffe, yagiranye ibiganiro na bamwe mubayobozi b’igihugu barimo Misitiri w’imari n’igenamigambi , John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Claver Gatete, urugaga rw’abikorera n’abandi batandukanye.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka