Cyanzarwe: Biyemeje gukusanya miliyoni 12 zo gushyira mu Agaciro Development Fund

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu biyemeje gushyira miliyoni 12 mu Agaciro Development Fund bagenda batanga inkunga uko bifite.

Mu gikorwa bakoze mu mpera z’iki cyumweru cyarangiye tariki 16/09/2012 abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe bakusanyije miliyoni eshatu n’ibihumbi 100; kandi biyemeza kuzakomeza gushyira mu kigega uko bifite kugeza bageze ku ntego bihaye.

Abaturage bagiye batanga uko bifite bagamije kwihesha agaciro, cyane ko bavuga ko ntawabakuye mu ngo zabo ahubwo bifuza guha igihugu cyabo amaboko nk’uko kibaha umutekano n’iterambere kandi bakishimira kwihesha agaciro.

Abaturage bagiye gutanga umusanzu wabo bavuga ko banze agasuzuguro k’amahanga kandi ko bashaka kubeshaho igihugu cyabo kidatunzwe no gusabiriza ahubwo ku bw’amaboko y’abagituye.

Benshi mu baturage batanga umusanzu wabo bavuga ko bashimira igihugu kuba cyarabahaye umutekano, ndetse kigashobora kubavana mu bucyene bakagezwaho gahunda ya Girinka n’uburezi bw’ibanze ku buryo ibyari inzozi byabaye ukuri.

Bakavuga ko nibaramuka babigizemo uruhare hazakorwa byinshi byiza bakomora ku miyoborere myiza, u Rwanda rugakomeza kuba icya mbere mu kwiyubaka.

Mu murenge wa Cyanzarwe byatunguranye kuko uretse abakuru batanze umusanzu n’abana bagaragaje uruhare rwabo aho umwana muto yatanze inkwavu ze ebyiri kugira ngo u Rwanda rushobore kugera ku cyerekezo rwihaye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok. ayo biyemeza yose ariko ntibakayadusabe kugahato. Dufite ikibazo cyabantu /abayobozi biyemeza ngo bazatanga inkunga ingana numubare runaka barangira bakayakata abantu kugahato kugirango babone amanota menshi kandi barenganyije rubanda rugufi.

jyewe mbona ko ikijyega Agaciro aricyiza ariko niba abntu bahatirwa kugitangamo mbona ko atari byiza.
Ubundi iki kigega gikwiye gufasha abarimu kuko nibo banyakwigendera bahembwa intica ntikize.

Emma yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka