Burera: Umusaza w’imyaka 102 ashimira ubuyobozi bwamukuye muri nyakatsi

Umusaza witwa Ngurube Pierre utuye mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera arashima Leta y’u Rwanda yamwubakiye inzu akava muri nyakatsi maze akagira amasaziro meza kuko ngo iyo aguma muri nyakatsi atari kuba akiriho.

Ngurube, ufite imyaka 102 y’amavuko, avuga ko yabayeho ku ngoma z’abami batandukanye bategetse u Rwanda ndetse anabaho ku buyobozi bw’abayobozi batandukanye bayoboye u Rwanda ariko ashimira ubuyobozi bukuriwe na Perezida Paul Kagame kuko bwita ku baturage bakagira imibere ho myiza.

Ngurube n'umugore we bari imbere y'inzu bubakiwe.
Ngurube n’umugore we bari imbere y’inzu bubakiwe.

Uyu musaza avuga ko mbere bataramwubakira inzu yabaga muri nyakatsi, imvura yagwa iyo nzu ikava maze akabura aho yikinga. Agira ati “Imvura yagiraga itya ikagwa, umugore akantwikiriza ibirago”. Ngo imvura n’imbeho byo muri nyakatsi byari gutuma ava ku isi.

Ngurube yubakiwe inzu y’ibyumba bitatu na “Salon”, ishakaje amabati kandi irimo isima. Ifite kandi igikoni ndetse n’ubwiherero.

Uyu musaza avuga ko yubakiwe inzu kandi ngo aranafashwa mu buryo butandukanye kuburyo asigaye arara ku mufariso (Matelas). Afite kandi intama ndetse n’ingurube yorora akesha ubufasha ahabwa.

Ngo ibyo byose abikesha ubuyobozi bwiza bukuriwe na Perezida Paul Kagame nk’uko Ngurube akomeza abihamya.

Ngurube n'umugore we mu gikari cy'inzu bubakiwe.
Ngurube n’umugore we mu gikari cy’inzu bubakiwe.

Aloys Nsengimana uyobora umurenge wa Kivuye, avuga ko umusaza Ngurube ari mu basaza batishoboye bo mu murenge wa Kivuye bafasha muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program). Iyo nkunga yitwa “Direct support” ihabwa abakene badafite imbaraga zo gukora indi mirimo.

Usibye kuba uyu musaza yarubakiwe inzu, ahabwa n’ubundi bufasha, aho buri kwezi aba agenewe amafaranga ibihumbi 45; nk’uko Nsengimana abihamya.

Ngurube yoroye ingurube n'intamba yakuye mu bufasha ahabwa.
Ngurube yoroye ingurube n’intamba yakuye mu bufasha ahabwa.

Umusaza Ngurube ntiyibuka neza abana amaze kubyara. Gusa avuga ko amaze gushaka abagore babiri. Uwo bari kumwe ubu, witwa Mugirwanake Marie ukigaragara ko akiri muto, bamaze kubyarana abana barindwi.

Nubwo uwo musaza afite imyaka 102 bigaragara ko agikomeye. Abasha kugenda yitwaje akabando ariko ntiyagera kure. Nta n’indi mirimo isaba ingufu akibasha kubona.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka