Burera: Nubwo abana n’ubumuga bwo kutumva impano yo gushushanya iramutunze

Umusore witwa Nsengimana Maurice utuye mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera, ubana n’ubumuga bwo kutumva, atangaza ko impano yo gushushanya afite imutunze; gusa ikibazo nuko adakunze kubona akazi.

Nubwo ari impfubyi y’ababyeyi bombi, Nsengimana ashimira Imana kuko impano yo gushushanya yamuhaye yatumye ava mu buzima bubi yabayemo nyuma yo kubura ababyeyi. Ikindi kandi ngo ibyo ashushanya byose ntaho yabyigiye, yabonye bimuzamo gusa.

Nsengimana, uvuga ko afite imyaka 18 y’amavuko, akunze gukora akazi ko gushushanya ku byapa, ku ma-banderoles no ku mazu y’ubucuruzi.

Umurenge wa Kivuye, Nsengimana avuka mo, uherereye ahantu h’icyaro. Ibyo bituma atabasha kubona ibiraka byo gushushanya naho abibonye bakamuhenda kuko baba batazi agaciro k’ibyo akora.

Nsengimana avuga ko gushushanya yatangiye kubikora kugira ngo yikure mu buzima bubi yabagamo.
Nsengimana avuga ko gushushanya yatangiye kubikora kugira ngo yikure mu buzima bubi yabagamo.

Agira ati “ikibazo ngira ni uko wenda ntakunda kubona akazi ariko iyo nakabonye avamo.” Icyapa kimwe agishushanya ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 25 kuzamura.

Nsengimana avuga ko ayo mafaranga ayaca abaturage basanzwe ngo ariko kwandika ku byapa bya Leta cyangwa se abandi bantu bikorera abaca amafaranga akurikije inyuguti yanditse. Inyuguti imwe ayibarira amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 nk’uko abivuga.

Amazu y’ubucuruzi n’ibyapa bitandukanye biri uri santere ya Rusumo, iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, ni Nsengimana wabishushanyije nk’uko abyemeza kimwe n’abandi bantu bahatuye bamuzi.

Amazu y'ubucuruzi atandukanye ari muri santere ya Rusumo niwe uyashushanyaho. Ibi nabyo niwe wabishushanyije.
Amazu y’ubucuruzi atandukanye ari muri santere ya Rusumo niwe uyashushanyaho. Ibi nabyo niwe wabishushanyije.

Amafaranga Nsengimana akura muri ako kazi ayabyaza umusaruro ku buryo yibesheje ho aho yiyubakiye n’inzu. Akomeza avuga ko kandi aramutse abonye ibiraka byo gushanya byinshi bihoraho yateza imbere impano ye ndetse nawe ikamuteza imbere kurusha ho.

Agira ati “Ubungubu aho ngeze ndi ahantu navuga ngo hameze neza umuyobozi yaza akarara nta kibazo. Ikindi nakuyemo ni udutungo.”

Ubumuga bwo kutumva

Nsengimana avuga ko ubumuga bwo kutumva afite bwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Ngo intambara yanyuzemo niyo yatumye agira icyo kibazo cy’amatwi, bikurizaho kutumva burundu.

Akomeza avuga ko yigeze kumva mu bitaro bya Ruhengeri batanga utwuma twunganira ababana n’ubumuga bwo kutumva maze bakumva, ngo ariko yabyumvise atinze iyo gahunda igiye kurangira maze ayo mahirwe aramucika. Ngo abonye utwo twuma byamufasha cyane mu mpano ye afite yo gushushanya.

Nsengimana ari gushushanya ku rupapuro.
Nsengimana ari gushushanya ku rupapuro.

Nubwo atumva ariko azi kuvuga, gusoma no kwandika. Abamumenyereye bazi kumuvugisha bakoresha amarenga bifashishije intoki. Iyo ushaka kumubaza ikibazo wandika ku rupapuro maze nawe akagusubiza avuga.

Nsengimana afite telefone igendanwa ariko nta muntu umuhamagara. Abashaka kuvugana nawe bamwoherereza ubutumwa bugufi (SMS).

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka