Burera: Mine ya Gifurwe yateje imbere abayituriye

Abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe, iherereye mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera batangaza ko iyo mine yabateje imbere ndetse inateza imbere aho batuye.

Mine ya Gifurwe icukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram, ikoresha abakozi 1074, benshi muri bo baturuka mu gace iherereyemo. Buri kwezi iyo mine ihemba aho bakozi bose hamwe miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho umukozi uhembwa make muri bo ahembwa amafaranga ibihumbi 50.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri iyo mine bavuga ko yabagejeje kuri byinshi kuko amafaranga bahembwa bayakoresha bakikura mu bukene; nk’uko Mpamije Anastase umwe muri bo bakozi abitangaza.

Agira ati “ubu dufite amashanyarazi, abantu bose bazengurutse iyi mine…imiryango irenga 19 ifite amashanyarazi ibikesha ko bacukura hano muri mine ya Gifurwe”.

Abacukura wolfram muri mine ya Gifurwe bahamya ko byabateje imbere.
Abacukura wolfram muri mine ya Gifurwe bahamya ko byabateje imbere.

Akomeza avuga ko abacukuzi bo muri ako gace batarabona umuriro w’amashanyarazi bishyize hamwe babikesha umushahara bahembwa, ku buryo bamaze kugeza miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 z’amafaranga y’u Rwanda muri banki, umwaka utaha nabo baziyegereza amashanyarazi.

Mpungirehe Erizafani nawe acukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe avuga ko amafaranga bakura muri iyo mine atuma biteza imbere bakabasha no kurihira imiryango yabo mitiweri.

Kubera ko bahemberwa mu bigo by’imari nka SACCO bituma babasha kubona inguzanyo bakabasha gukora imishinga yunguka nk’uko Mpungirehe abihamya.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri mine ya Gifurwe bongeraho ko iyo mine yafashije ubuyobozi bw’umurenge wa Rugengabari irimo maze buzuza amashuri y’imyaka 12 abana babo bigiramo.

Wolfram iri mu ngeri zitandukanye.
Wolfram iri mu ngeri zitandukanye.

Iyo mine iherereye mu gace k’icyaro, mu karere ka Burera, ku buryo umuhanda ugana yo utameze neza. Abahaturiye bifuza ko uwo muhanda wakorwa neza ukaba nyabagendwa.

Amabuye y’agaciro ya Wolfram muri mine ya Gifurwe acukurwa na kampani yitwa Wolfram Mining and Processing Ltd. Iyo mine icukura toni ziri hagati ya 10 na 12 za Wolfram ku kwezi.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasuraga iyo mine tariki ya 21/09/2012 yasabye ubuyobozi bw’iyo mine kongera umusaruro w’amabuye y’agaciro bacukura kugira ngo binjize amafaranga menshi yaba mu ngo zabo ndetse no mu gihugu muri rusange.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aho , ntimwirirwa musakuza ngo ntamabuye y’agaciro mugira aba mbona barakora iki?nyamara muzatangara akagahugu kabonetsemo imitungo kamere ikomeye!!!!

salama yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka