Burera: Barasabwa gukora cyane no bafata neza ibyo bafite baharanira kwigira

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba Abanyaburera gukora cyane kandi bagafata neza ibyo bafite kugira ngo bahangane n’ihungabana ry’ubukungu rigaragara mu bihugu byateye imbere bikagira ingaruka ku Rwanda.

Sembagare Samuel agira ati “Icyo dusabwa ntabwo ari ukurebera gusa ngo hari “crise”. Turasabwa gukoresha neza bike dufite; umutungo dufite tukawukoresha neza. Tugakora igihe kinini kugira ngo dusibe cya cyuho (cyatewe n’ihungaba ry’ubukungu ku isi)…”.

“…ibyo byose ni ukugira ngo kwa kwigira tuzakugereho twiheshe agaciro kabereye Abanyarwanda twese. Kuko ntawe tugasaba uretse Imana yonyine yaturemye natwe ubwacu, nta wundi muntu watugenera uko dukwiriye kubaho.”

Sembagare asaba Abanyaburera kudaterwa impungenge n’iryo hungabana ry’ubukungu riri ku isi ahubwo abasaba kubyaza umusaruro ibyo bafite bafatanyije kandi babikora mu mahoro no mu bwumvikane.

Umuyobozi w'akarere ka Burera, Sembagare Samuel.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel.

Abenshi mu Banyaburera batunzwe n’ubuhinzi. Ubutaka bwaho burera cyane. Bahinga ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ingano bakihaza kandi bagasagurira n’amasoko yo hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Abayobozi batandukanye b’u Rwanda bashishikariza Abanyarwanda bose gukora cyane kurushaho kugira ngo icyerekezo 2020 kizagerweho uko byifuzwa.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze nibo bafite uruhare runini mu gushishikariza abo bayobora gukora cyane kuko babana nabo umunsi w’uwundi.

Byakunze kugaragara ko hari bamwe mu baturage badakora ahubwo bakajya mu tubari mu masaha y’akazi. Hifujwe ko utwo tubari twajya dufungura nyuma y’amasaha y’akazi kugira ngo abaturage bakore kandi binabarinde ubusinzi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka