Burera: Abafite amashanyarazi barasabwa kuyabyaza umusaruro

Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bagejejweho amashanyarazi, kuyakoresha uko bikwiye kugira ngo abongerere umusaruro mu byo bakora kuko ari ingirakamaro mu bintu bitandukanye.

Sembagare Samuel atangaza ibi mu gihe abaturage bo mu karere ayobora bagenda bagezwaho amashanyarazi ariko ugasanga barayakoresha gusa kugira ngo abarinde umwijima nta kindi kibabyarira inyungu bayakoresha.

Akomeza avuga ko buri muturage wagejejweho amashanyarazi agomba kuyabyaza umusaruro akayakoresha ibintu bitandukanye bimuha amafaranga.

Agira ati “amashanyarazi atabyara umusaruro ni agakingirizo, ntacyo yaba amaze…abafite amashanyarazi bashyireho “salon se coiffure” (ubwogoshero), bashyireho amabarizo, bashyireho za butike zigurisha amazi, amata…”.

Amashanyarazi afite akamaro gakomeye agomba kubyazwa umusaruro.
Amashanyarazi afite akamaro gakomeye agomba kubyazwa umusaruro.

Amashanyarazi kandi ngo agomba kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku buhinzi burangwa mu karere ka Burera. Abaturage barasabwa gutinyuka bakegera ibigo by’imari bikabaha inguzanyo bagatangiza imishinga ibateza imbere kubera ko bafite amashanyarazi.

Abanyaburera bamaze kugezwaho amashanyarazi bagera kuri 7,9 % by’abatuye akarere ka Burera bose. Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 hateganyijwe ko uwo mubare uziyongera ukagera kuri 12,1 %; nk’uko umuyobozi w’akarere abisobanura.

Tariki 09/08/2012 hatashywe umuyoboro w’amashanyarazi ugera mu kagari ka Ruyange, mu murenge wa Cyeru.

Abaturage bo muri ako kagari bishimira kuba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi kuko hari hashize imyaka igera kuri 50 muri ako kagari hanyura amapironi ajyana amashanyarazi mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi ariko bo utabageraho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka