Bugesera: Hatashywe ibikorwa by’iterambere byubakiwe abaturage

Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije n’abaturage batashye ibikorwa by’iterambere babashije kugeraho.

Ku ikubitiro hatashywe ivuriro (poste de santé ) iri mu murenge wa Mayange rizafasha abaturage bagera ku bihumbi birenga bitandatu kubona ubuvuzi bwiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’ibiurasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yasabye abaturage kwirinda indwara zituruka ku isuku nke kuko arizo zibasiye Abanyarwanda.

Ati “iri vuriro rizabafashe no kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi kuko biracyababaje kubona hari bamwe mu babyeyi bakirwaza indwara za bwaki, iki ni igihe cyo kubirwanya”.

Iri vuriro ryatangiye gukora kuva mu mwaka wa 2010, ubwo ryamaraga kuzura, ariko rikaba ritari ryashyikirijwe abaturage ku mugaragaro.

Abana b'incuke bahabwa amata n'amagi.
Abana b’incuke bahabwa amata n’amagi.

Ku rwunge rw’amashuri abanza rwa Mayange, basuye abana b’incuke biga bagaburirwa igikoma ndetse bagahabwa n’amagi inshuro ebyiri ku mu cyumweru.

Kuri iryo shuri batashye laboratwari y’ikoranabuhanga irimo mudasobwa 26, ikaba yakira abana bagera kuru 52 icyarimwe aho izi mudasobwa bazihaye n’umushinga witwa “Connect To Learn” aho zituma abo bana basangira amakuru n’ubumenyi n’abandi bari hirya no hino ku isi.

Banasuye kandi isomero ry’iryo shuri ribarirwamo ibitaro bigera ku bihumbi bitanu.

Mukarutabana Jeanne, umunyeshuri wiga kuri iryo shuri, yavuze ko icyo cyumba gisigaye kibafasha gukora ubushakashatsi mu masomo biga dore ko mbere byabagoraga.

Ababoshyi b'imyenda yoherezwa hanze y'igihugu.
Ababoshyi b’imyenda yoherezwa hanze y’igihugu.

Aho Mu murenge wa Mayange hanatashywe ikigo mboneza mirire cyubatswe ku nkunga y’umushinga “Millenium Village” cyuzura gitwaye amafaranga miliyoni zigera ku 27. Kuri icyo kigo hakazajya hatangirwa ubujyanama ku mirire ndetse n’ibindi bijyana n’ubuzima.

Hasuwe kandi koperative y’abagore bakora imirimo y’ububoshyi n’ubudozi, aho abo bagore bavuga ko babashije kwiteza imbere kuko bafite imyenda n’ibindi babasha kohereza hanze y’u Rwanda maze bikabinjiriza amafaranga mu ngo zabo.

Hatashywe aho abanyabukorikori n’abanyamuga bazajya bakorera ibikoresho binyuranye by’imyuga mu Murenge wa Mayange bita” agakiriro k’abanyamwuga” ndetse hanatahwa ibiro by’akagari ka Kagenge n’iby’umurenge sacco wa Mayange.

Ababoshyi b'uduseke nabo bohereza hanze y'igihugu.
Ababoshyi b’uduseke nabo bohereza hanze y’igihugu.

Iyi sacco yatangiye kuguriza abanyamuryango bayo, aho abagera 250 babonye inguzanyo.

Mu butumwa umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yahaye abaturage bagejejweho ibyo bikorwa by’iterambere yabasabye gufata neza ibyo bikorwa bakabirinda kwangirika kuko bifitiye benshi akamaro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka