Banki y’isi yemeje miliyoni 340 ku mushinga wa Rusumo

Ibiciro by’amashsnyarazi bishobora kuzagabanuka mu minsi iri imbere, nyuma y’uko Banki y’isi yemeje inkunga ya miliyoni 340 z’amadolari azakoreshwa mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku Rusumo. Urwo rugomero ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki y’isi riravuga ko uyu mushinga ukeneye miliyoni 468, Banki y’isi ikaba itanze agera kuri 72%. Bivuze ko ibi bihugu bitatu bizatanga amafaranga asigaye angana na miliyoni 128.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri Banki y’isi Bruce Colin, aravuga ko uyu mushinga utegerejweho kuzamura imibereho y’abaturage begereye aho uru rugomero ruzubakwa, ni ukuvuga uturere tw’ibyo bihugu twegereye umupaka bihuriyeho uko ari bitatu.

Mu bihe bishize, intumwa zihagarariye ibi bihugu zagiye zihurira mu nama zitandukanye, zigira hamwe uko uyu mushinga wazashyirwa mu bikorwa, ariko byari bitaragera ku myanzuro ndakuka, nubwo inyigo zakozwe.

Iyi nkunga ishobora kuba iziye igihe, kuko nta gihugu na kimwe mu karere k’ibiyaga bigari kidafite ibibazo by’ingufu z’amashanyarazi. Iyi nkunga ije ikurikira uruzinduko rwa Prezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim, uherutse mu Rwanda ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki Moon.

Mu byo bateganya ko uyu mushinga wageza ku baturage b’abagenerwabikorwa, ni igabanuka ry’ibiciro by’amashanyarazi, ibyo bikaba byafasha mu kubagezaho izo ngufu iwabo mu ngo, ku mavuriro n’ibigo nderabuzima, amashuri ndetse n’ahandi hakenerwa amashanyarazi.

Umuyobozi ushinzwe iterambere rya Afrika muri Banki y’isi Jamal Saghir, yavuze ati : “Umushinga wa Rusumo ufitiye akarere kose akamaro, kuko uzagabanya ibura ry’amashanyarazi, ugatuma ibiciro bigabanuka ndetse ukazafasha mu kuzamura imibereho mu baturage b’u Rwanda, u Burundi na Tanzania”.

Umuryango mpuzamahanga w’iterambere ushingiye kuri Banki y’isi, ufasha ibihugu bikennye ubigenera inkunga n’inguzanyo nta nyungu.

Uyu muryango watanze miliyari 256 z’amadolari mu myaka icumi ishize, yagiye ku mishinga isaga 3.700. ifasha ibihugu 82 ku isi bifite abaturage bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 800 batunzwe n’ibitageze ku madolari abiri ku munsi. Muri byo 40 biri ku mugabane wa Afrika.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka