BAD na WWF barasaba abayobozi gushora imari mu mutungo kamere w’Afurika

Banki ny’Afurikaa Itsura Amajyambere (BAD) n’Ikigega Mpuzamahanga cyo kurengera Ibidukikije (WWF) byashyize ahagaragara raporo y’uko ibidukikije bihagaze muri Afurika ndetse binahamagarira abayobozi gushora imari mu mutungo kamere wo kuri uwo mugabane.

Iyo raporo igamije gukangurira abashinzwe gufata ibyemezo gutangira gushora imari mu bikorwa bigamije iterambere rirambye ku mugabane w’Afurika. Raporo yatangarijwe mu nama bise Rio+20, yateguwe na BAD ifatanyije na WWF ikaba yakiriwe na Guverinoma ya Senegal.

Igihe abayobozi batandukanye bari bateraniye mu nama ya Rio+20 muri Bresil muri icyi cyumweru, BAD na WWF byasabye abayobozi ba Leta cyangwa abikorera gushora imari mu mutungo kamere (ibidukikije) w’Afurika.

Iyo raporo ibigaragaza muri aya magambo: “Afurika igomba kwishyira hamwe mu ntego yihaye, atari uko bisabwe n’abaterankunga, ahubwo kubera ko ari inshingano zacu kurengera ibidukikije byacu.”

Umuyobozi wa BAD, Dr Donald Kaberuka avuga ko: “Abayobozi b’Afurika bagomba kurushaho kugirana ubufatanye n’abo mu yindi migabane basangiye inyungu mu guteza imbere ubukungu. Mureke tubigire impamo.”

Nubwo raporo iragaraza akazi katoroshye gategereje abayobozi b’Afurika, iranavuga ku ngero zerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere kandi ubukungu bukagera no kubatuye ibyaro.

Akarere karimo ikiyaga cya Naivasha muri Kenya gatanga 70% by’indabo Kenya yohereza hanze ndetse na 20% by’imboga, bigatuma ubukungu bw’igihugu bwiyongeraho akayabo k’amadolari atagira ingano.

Muri Afurika y’Epfo, Leta yashoye imari mu mishinga y’ingufu zivugururwa zitanga amashanyarazi ku buryo bateganya kuzagera kuri gigawatt 19 mu mwaka wa 2030.

Kuva aho BAD ikubiye gatatu umutungo wayo w’ifatizo ukagera kuri miliyari 100 z’amadolari y’Amerika, ubu ni cyo kigo gikomeye cy’imari gitera inkunga ibikorwa by’iterambere ku mugabane kandi kinafite uruhare runini mu gufasha Afurika kuzahura ubukungu muri iki gihe isi yugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere.

WWF ni wo muryango munini utegamiye kuri Leta wita ku bidukikije. Imaze imyaka irenga 50 ikorera muri Afurika kuva yashingwa. WWF ikorana na za Guverinoma, abikorera, ndetse n’baturage mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kugeza iterambere rirambye ku batuye isi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka