Amaze kugira umutungo we ubarirwa kuri miliyoni 30 abikesha FPR

Bapfakwita François utuye mu kagari ka Teba umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro wahoze ari umusirikari mu ngabo za Habyarimana arashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi kuko yamushishikarije kugaruka mu Rwanda ndetse ikamufasha gukora akabasha kwiteza imbere ahereye ku busa.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye Bapfakwita ari umusirikari, ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Sergent. Yaje guhunguka mu 1997, nyuma y’uko Leta y’ubumwe ibahamagariye gutahuka bakaza bagasubira mu byabo, kandi bagahabwa n’imirimo.

Ati “twageze muri Congo tuba mu mashyamba, ariko umuryango wa FPR-Inkotanyi ukatubwira ku maradiyo ngo nimuze muzasubira mu byanyu kandi mube n’ingabo, uwari umwarimu azasubirana imirimo ye.Twaraje ariko twabanje gutinda, twagiraga ngo ni ukubeshya. Naje mfite imbeba zororwa eshatu ziri mu gatebo.”

Ashimira FPR yamubaye hafi ikamugira inama z'uko yakora akiteza imbere.
Ashimira FPR yamubaye hafi ikamugira inama z’uko yakora akiteza imbere.

Mu 1998 yakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano zari mu karere ka Rutsiro, aho yaje kuba umuyobozi (uwo bitaga Conseiller) w’icyahoze ari Segiteri Rugarambiro.

Yahungukanye n’umugore n’abana bane, ariko ngo nta kintu bahungukanye usibye imbeba zororwa eshatu gusa azikuye aho babaga i Masisi muri Congo. Yavugaga ko ari cyo kintu azaheraho yorora nagera mu Rwanda kuko nta bundi bushobozi bari bafite bitewe n’uko amafaranga yari yarashize.

Imibereho yo mu mashyamba ya Congo ngo yari mibi cyane kuko batabashaga kubona aho bivuza, bakaba barabaga mu rubingo bihishe, ariko u Rwanda rurabatabara barahunguka, bageze mu Rwanda bahabwa ibyabo.

Ageze mu Rwanda yakomeje kubana neza n’inzego z’ubuyobozi, aza gukora umushinga w’ubworozi bw’inka, awohereza muri banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) bamuguriza amafaranga yo gukora uwo mushinga angana na miliyoni 20, aguramo inka icumi za kijyambere azororera mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango.

Bapfakwita asanga imibereho ye ubwo yari mu mashyamba ya Congo n’aho ageze ubu harimo itandukaniro rinini cyane. Ati “Intera ngezeho ni nziza kuko nageze ino nta nzu ngira, ariko mu kagari ntuyemo ka Teba mfitemo amazu abiri”.

Yavanye imbeba eshatu muri Congo none ageze ku mutungo wa miliyoni 30.
Yavanye imbeba eshatu muri Congo none ageze ku mutungo wa miliyoni 30.

Afite n’urusyo rustya ibinyampeke, afite n’amasambu yateyemo ubwatsi kugira ngo abone aho yororera izo nka. Ni umuhinzi mworozi ntangarugero akaba akorana n’amabanki ku buryo umutungo we wose ubarirwa agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba yarabigezeho abikesha umutekano wabonetse, kuko ngo iyo umutekano uhari, abantu barakora, icyo ukoze cyose kikabyara inyungu.

Ati “ibi bikorwa byose navuga ko tubikesha FPR-Inkotanyi kuko mu nzego z’ibanze kuva ku buyobozi bw’umurenge kuzamuka kugera mu karere no ku ntara bahoraga baturi hafi batugira inama, baducungira umutekano, ubutabera, gahunda yo gukorera hamwe mu makoperative no kwaka inguzanyo zo gukora imishinga mito n’iminini, guhuza ubutaka no guhinga igihingwa cyatoranyijwe, gahunda ya Girinka yatumye inka zikwira mu bakene batari bazifite.”

Bapfakwita ashimira umuryango FPR-Inkotanyi kuko awufata nka moteri ya Guverinoma, ihora buri gihe hafi y’abaturage, ikabagira inama ku byerekeranye n’uko bakora bakiteza imbere.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tumwita Gituza turamuzi,ariko afite amafuru ya kijyambere yapatanye yananiwe kurangiza nayo mafaranga yose afite gitifu wa kagli ka Tangabo urabe wumva nabanze yuzuze ariya matanura ya kijyambere abone kutubwira iimitungo afite.ikindi yishyure abakozi yambuye aho yakoreshaga mu cyayi abanye Tangabo bo barabizi.maze abone gutangaza iibyo yagezeho.

KITENGE JEAN A yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka