Amajyepfo : Ngo hakenewe inganda zitunganya amata n’ibihingwa

Mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo yabereye i Huye kuwa kane tariki 17 Mutarama, abayobozi bagaragaje ko abaturage bashishikarizwa guhinga no korora kandi umusaruro ukaboneka, ariko ko igisigaye ari ugushaka uburyo uwo musaruro wakongererwa agaciro udapfuye ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ati « muri Nyanza dufite amakusanyirizo abiri y’amata, tukagira n’ikaragiro ritunganya amata. Nyamara iri karagiro ntirikora neza, ku buryo hari igihe rihagarika kwakira amata rimwe na rimwe n’abaturage bakayasubizwa. »

Umuyobozi w’Akarere ka Huye ati « twashishikarije abaturage guhinga ibishyimbo n’ibigori, kandi ubu bireze. Igihe kirageze ngo dutekereze ku buryo abaturage bacu babonera isoko iyi myaka bahinze, cyane cyane ibigori, kugira ngo itabapfira ubusa. »

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ati « mu Ruhango twejeje ibishyimbo byinshi ku buryo ubungubu ikilo kiri kugura amafaranga 150. Nyamara, nyuma gato y’igihe cy’umwero, ibi bishyimbo abaturage bazasubira kubigura bahenzwe. »

Abari mu nama bati « mu gukemura iki kibazo cyo guhendwa kw’abaturage, bashobora gufashwa kujya mu makoperative yajya abagurira imyaka akayihunika kandi akazagira n’uko adahenda abanyamuryango mu gihe cyo kongera kuyigura. »

Umusaruro w’ibigori ukeneye inganda zibitunganya. Kubera gahunda ya Girinka, umusaruro w’amata ugenda wiyongera buri mwaka. Ni na yo mpamvu hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo hagenda hashyirwa amakusanyirizo y’amata.

Gukusanya amata rero ngo ntibihagije. Hakenewe n’amakaragiro atunganya ibiyakomokaho.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka