Amafaranga ava mu bukerarugendo yariyongereye mu mezi icyenda ya mbere

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2012, amadovize yinjiye mu gihugu avuye mu bukerarugendo yiyongereyeho 14% ugereranije n’ayinjiye muri aya mezi mu mwaka ushize wa 2011. Yavuye ku madorali y’Amerika miliyoni 184,4 akagera kuri miliyoni 210,5.

Mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2012, u Rwanda rwakiriye abakerarugendo basaga gato ibihumbi 800 (800.122), mu gihe muri ayo mezi mu mwaka wa 2011 rwari rwakiriye abakabakaba ibihumbi 624 (623.843 ) gusa.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Rica Rwigamba, avuga ko abakerarugendo baturutse mu karere u Rwanda ruherereyemo nabo biyongereye kuko umubare w’abaza mu biruhuko ndetse no mu kazi wiyongereye.

RDB ngo ifite gahunda yo kongera abantu baza mu biruhuko byabo mu Rwanda bagira n’uruhare mu kongera umusaruro uva mu bukerarugendo, kandi bakahamara igihe kirekire, bakanasura uduce dutandukanye.

Ni muri urwo rwego abaza mu biruhuko biyongereyeho 9% ugereranije n’umwaka ushize, bakaba binjiza 40% by’umusaruro wose.

Rwigamba yagize ati: “niyo mpamvu twatangiye gahunda mu myaka ishize, yo kongera ibikorwa byacu kugira ngo abakerarugendo babashe kumara igihe kinini mu Rwanda, banabashe gusura uduce dutandukanye, badasuye ingagi gusa. Iyo abakerarugendo bagiye kureba utundi duce bahasiga amafaranga agira uruhare mu iterambere ry’utwo duce”.

RDB ngo ifite kandi gahunda yo gukurura abantu batandukanye kujya bakorera amanama mu Rwanda ndetse ikaba iri no kureshya izindi kompanyi zitwara abantu mu ndege gukorera mu Rwanda; nk’uko Rwanda News Agency ibitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka