Akarere ka Rwamagana kazagabanya ubukene ku gipimo cya 20% mu myaka itanu

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, abakene bo mu karere ka Rwamagana bazaba bagabanutse ku gipimo cya 20%, ndetse ngo umuturage akazaba yinjiza amadorari ya Amerika 1240 nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe y’ibikorwa biteganyijwe muri iyo myaka.

Nk’uko byemejwe n’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 22/06/2013, muri gahunda y’imyaka itanu y’iterambere ry’ako karere hazakoreshwa amafaranga asaga miliyari 163 (163,649,447,447 Rwf).

Igice kinini cy’ayo mafaranga kizatangwa na Guverinoma y’u Rwanda, kuko izatanga akabakaba miliyari 110. Inzego z’abikorera zizatanga miliyari zisaga gato 40 n’igice, imiryango itegamiye kuri Leta itange miliyari zisaga gato zirindwi n’igice, mu gihe miliyari eshanu n’igice zisaga gato zizava mu mafaranga yinjizwa n’akarere ka Rwamagana.

Ibikorwa biteganyijwe muri iyo gahunda y’imyaka itanu bizatangirana n’ukwezi kwa 07/2013. Abaturage bo mu karere ka Rwamagana babasha kubona amazi meza (abayabona nibura kuri metero 500) ngo bagera kuri 81%. Biteganyijwe ko mu myaka itanu abazaba bayabona bazaba ari 100%.

Muri iyo myaka itanu hateganyijwe ibikorwa byinshi by’iterambere birimo kubaka imihanda mishya, kongera umubare w’abaturage bazaba babasha kubona amashanyarazi no kubaka amahoteri na za “Guest Houses” ku kiyaga cya Muhazi.

By’umwihariko mu buhinzi, abaturage 60% ngo bazaba bakoresha ifumbire mvaruganda, mu gihe 100% bazaba bakoresha imbuto y’indobanure. Ibyo ngo bizanajyana no gushaka uburyo nibura muri buri murenge wo mu karere ka Rwamagana haboneka imashini ihinga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Mu karere ka Rwamagana habarurwa abantu bakuru batazi gusoma no kwandika bagera ku 5200. Mu myaka itanu iri imbere ngo nta muturage wo muri ako karere uzaba atazi gusoma no kwandika.

Hari icyizere ko ibyo akarere ka Rwamagana gateganya mu myaka itanu bizagerwaho. Amwe mu mahirwe ako karere kazifashisha mu kugera kuri ibyo bikorwa ngo ni imiterere ya ko izoroshya ubuhinzi bukoreshejwe imashini, ndetse n’ibiyaga bya Muhazi na Mugesera bikazifashishwa haba mu buryo bwo kongera umusaruro w’amafi no guteza imbere ubukerarugendo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko bavuga ngo abafite amazi ni 81%ese abafite aya ewsa bo barayabona nka nyarusange ya Muhazi amatiyo yarumye bamaze amezi atatu batabona amazi ndetse injerekani igura 200frws,ese ibyo bavuga barabikurahe.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ibyo ni ukucyatsa sha ibyirwamagana turabizi kandi twarahavukiye,turahatuye.Bahere muri Rubona turebe,bajye Munyiginya babaze affaire sociale waho wirirwa abeshyabeshya gusa yibereye inyuma y’abagore.bajye Mwurire barebe ubukene buhari n’abaturage batagira iyo baba.mureke gucinya inkoro turabazi cyane.

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka