Agaciro k’umugore imbere y’umugabo ngo ni ukumugaragariza ko nawe ashoboye gutunga urugo

Umubyeyi warangije amashuri yisumbuye mu myaka irindwi ishize, abonye adashoboye gukomeza amashuri makuru yahisemo gusaba amafaranga umugabo we inshuro imwe gusa, yishingira “Salon de coiffure”(aho bogoshera). Ubu arishimira ko abona afite agaciro kuko ngo atunze urugo rwe, akanakoresha abakozi barenga 40 nabo batunze imiryango yabo.

“Umugore wakumva ko abanye neza n’umugabo nta gikorwa cye bwite kimwinjiriza aba yibeshye”, nk’uko Ingabire Marie Clarisse, ufite za Salon de coiffure ebyiri zitwa Itoto, agira inama Abanyarwandakazi bagenzi be, cyane cyane abasabiriza cyangwa abahorana amakimbirane n’abagabo babo.

Ingabire w’imyaka 39, ni umubyeyi w’abana bane, akaba yishimira ko yashinze Salon ataratangira kurebana nabi n’umugabo, kuko ngo yabonaga amakimbirane mu ngo aterwa ahanini no kuba “umugabo akubonamo agaciro gake, iyo nta gikorwa kikwinjiriza na kimwe ufite, ngo nawe umwereke ko muramutse mutandukanye wakwibeshaho.”

Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), yahaye Ingabire icyemezo cy’ishimwe, nk’umwe mu Banyarwandakazi b’ingirakamaro kandi b’intangarugero kubera ko ngo afasha igihugu gutanga imirimo n’ubumenyi.

Mu gihe abikorera basabwa kwakira ku buntu ababagana bashaka kwimenyereza umwuga (stage), nyamara bakabasaba amafaranga; Itoto Salon ikorera mu nyubako ya Rubangura (mu mujyi wa Kigali) ngo ibakirira ubuntu ndetse bakaba bahita bayibonamo akazi iyo hari imyanya.

Hari abibaza ko guhembwa amafaranga menshi mu kazi k’iki gihe bijyana no kuba barize amashuri menshi, ariko siko bimeze ku bantu biga amasomo ajyanye n’ubumenyingiro nko gutunganya ubwiza bw’abantu, kubaka, gukanika, kudoda, kuboha, gusudira, kubaza, kubumba, gutunganya amashusho, guhinga no korora, cyangwa indi mirimo abantu biga mu gihe gito.

Muri Itoto Saloon, umushahara w’abakozi ngo urabarirwa hagati y’ibihumbi 60 na 400 ku kwezi, nk’uko nyirayo n’abahakora babihamya, kandi baba batararengeje amezi atanu kugirango bamenye umwuga wo gutunganya ubwiza, harimo kogosha, gusuka, kudefiriza, gukora inzara na massage.

Umugore w’umunyabwenge ngo ni ugira inama umugabo we, yo kuzigama ku dufaranga abona, aho kwihutira kutugura ibikenewe mu rugo, ahubwo agahita ashaka uburyo ayabyazamo andi, nk’uko Ingabire abibona. Nawe ngo yari umukene nk’abandi benshi, ubwo yashingaga salon ahereye ku ntebe eshatu gusa.

Arasaba Imana kumufasha n’abantu kumusabira, kugirango akomeze gushinga za Salon nyinshi zo guha abashomeri bari hanze aha akazi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka