Abikorera basabwe guha abenegihugu ubumenyi ku bijyanye n’ibyo bakora

Ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera bwemeje ishyirwaho ry’inzego ziswe sector skills councils (SSC) zishinzwe gutanga ubumenyi mu byiciro by’ubukungu binyuranye, kigira ngo u Rwanda rubone abenegihugu benshi kandi bashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo.

Kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Ministeri y’uburezi, hamwe n’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bashyizeho SSC igamije kongerera ubumenyi abakora n’abiga ibijyanye n’ubucukuzi hamwe no gukemura ibibazo bishamikiye kuri icyo cyiciro cy’ubukungu.

Ubucukuzi mu Rwanda buza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ubukerarugendo, mu byiciro by’ubukungu byinjiza amafaranga menshi mu kigega cy’igihugu, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Ministeri y’umutungo kamere (MINIRENA).

Abenegihugu bafite ubuhanga mu by’ubucukuzi ntibarenga 10, hakaba inzobere zirindwi gusa mu gupima ubutaka, abafite ubumenyi mu by’ubutare ni babiri, hari umuhanga umwe mu kwita ku buzima bw’abacukuzi, abakanishi 12 b’ibikoresho by’ubucukuzi, mu gihe abacukuzi ba gakondo ari 1108.

Elizabeth Mwangi, umujyanama mu ishami rya RDB rishinzwe kongerera ubumenyi abikorera, yagize ati: “Igihugu kirahahombera cyane, nk’iyo imirimo yose ikorwa n’abanyamahanga bahembwa akayabo k’amafaranga, kubera kutagira abakozi bashoboye, nyamara hari benshi bicaye.”

Icyuho cy'abakozi kiri mu cyiciro cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.
Icyuho cy’abakozi kiri mu cyiciro cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Jean Malick Kalima umuyobozi wa sosiyete y’ubucukuzi “Wolfram”, watorewe kuyobora SSC mu bucukuzi, yemeye ko ishyirahamwe ayobora ry’abacukuzi rigiye gufatanya na Leta guhugura abakozi bagikora mu buryo bwa gakondo, ndetse no kwakira abanyeshuri biga ibijyanye n’ubumenyingiro baza kwimenyereza umurimo.

Komite ya SSC ishinzwe kubaka no guteza imbere ubucukuzi mu gihugu igizwe n’abantu bava mu buyobozi cyangwa abakozi b’amashyirahamwe y’abacukuzi, muri RDB, bamwe mu bakozi n’abanyeshuri mu bigo (KIST, IPRC, WDA, REB) bishamikiye kuri Ministeri y’uburezi, ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere umutungo kamere (RNRA).

Uretse ubucukuzi bwatorewe urwego rushinzwe kuruteza imbere , ibindi byiciro umunani by’ubukungu birimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubukerarugendo, ubwubatsi, imari n’amabanki; nabyo ngo bigiye gutorerwa SSC zabyo, nk’uko Appolo Munanura ukuriye ishami rya RDB rishinzwe kongera ubumenyi ku bikorera yabitangaje.

Icyegeranyo cyakorewe mu bihugu bigize umuryango wa EAC kigaraza ko inzego z’abikorera mu Rwanda zifite icyuho cyo kubura abakozi bashoboye, kigera kuri 60%, muri Leta honyine icyo cyuho kiri ku kigero cya 40%.

Leta y’u Rwanda yifuza ko muri gahunda yo kongerera abakozi ubushobozi, urugaga rw’abikorera (runafite umubare munini cyane w’abakozi bagera kuri 80%), rwayifasha kubona abakozi bashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka