Abatuye isi barangije gukoresha ibyo bari kuzakoresha uyu mwaka wa 2012

Ikigo gikurikirana ikoreshwa ry’umutungo kamere ku isi (Global Footprint Network) kivuga ko tariki 22/08/2012 umutungo kamere wagombaga gukoreshwa mu mwaka wa 2012 wari urangiye, iminsi isigaye abantu bagiye kuyibaho mu mwenda.

Ikoreshwa ry’umutungo kamere abantu bagomba gukoresha uyu mwaka ryihuseho iminsi 36 cyane ugereranyije n’umwaka wa 2011. Muri 2005 ibyagombaga gukoreshwa n’abantu byarangiye tariki 20 Ukwakira mu gihe 2000 byarangiye tatiki ya mbere Ugushyingo.

Igikorwa cyo gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo kamere isi ikoresha n’uwo yakagombye gukoresha cyatangiye muri 2003. Hakoreshwa igipimo bise hectare global (hag).

Constate Mathis Wackernagel washinze Global Footprint Network avuga ko ibyo abantu bakenera birenze ubushobozi b’ibyo isi ishobora gutanga kugera kuri 50%.

Uku guhabanuka k’ubushobozi bw’isi mu gutunga abayituyeho ngo byaratangiye mu 1961; nk’uko byatangajwe na Le Monde.

Hakurikijwe urugero rukoreshwa mu gupima ibyo umuntu acyeneye ku isi, kuva 2008 iki kigero kiyongereye kiva kuri 1.8 hag yagombye gukoresha n’umuntu ku mwaka, bikaba bigeze kuri 2.7 hag.

Bimwe mu bigabanya ubushobozi bw’isi mu gutunga abayituye biterwa n’imihindagurikire y’ikirere yangizwa n’ibyo abantu bakora, uku kwangirika kw’ikirere bigabanya n’umusaruro isi yagombye gutanga ku buryo bishobora kuzagira ingaruka kubazatura isi mu gihe cy’iri imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka