Abaturiye parike y’ibirunga bagiye gusangizwa ku byiza byayo

Bamwe mu baturage bo mu turere dukora kuri Pariki y’ibirunga bagiye kugabanywa miliyoni 124, zizajya mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturiye iyi parike, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kubungabunga ibikorwa remezo.

Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki 23/08/2013, mu gikorwa cyo gutoranya abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative kugirango basaranganywa umusaruro waturutse mu bukerarugendo bwo muri pariki y’ibirunga.

Bimwe mu bikorwa abaturiye Pariki y'Ibirunga bakoa mu rwego rwo kwiteza imbere aho kuyangiza.
Bimwe mu bikorwa abaturiye Pariki y’Ibirunga bakoa mu rwego rwo kwiteza imbere aho kuyangiza.

Prosper Uwingeri, umuyobozi wa parike y’ibirunga, yavuze ko aya mashyirahamwe ariyo agira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, byo soko y’ubwiza bukurura ba mukerarugendo muri parike.

Ati: “Ibikorwa byangiza parike byaragabanutse cyane muri iyi myaka ishize. Uruhare rw’abaturage rwagiye rugaragara, nk’iyo tugiye gukora ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi. Ku kigero cya 75% tuba turi kumwe n’abaturage.”

Bamwe mu bagiye kubona kuri uyu musaruro wa parike, bavuga ko bishimira ko bahinduye ubuzima, ubwo bari ba rushimusi bangiza inyamaswa na parike, none bakaba bazirinda nazo zikabateza imbere binyuze muri ba mukerarugendo.

Bamwe bo mu karere ka Musanze, bavuga ko amafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo gukomeza kubaka uruzitiro rutandukanya parike n’imirima y’abaturage, kugirango inyamaswa zitamanuka zikabonera.

Amafaranga angana na miliyoni 124 ibihumbi 388 n’ifaranga rimwe ry’u Rwanda, niyo agiye kugabanywa abaturage, Musanze ikagenerwa miliyoni zisaga 41, akarere ka Burera kagenerwa 31, Nyabihu ikagenerwa 41 naho Rubavu ifafata izisaga 10.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka