Abarimu bazaba baretse gukatwa ajya mu kigega AgDF kugira ngo bikorwe mu mucyo

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yamaganye agahato kagaragara ku bayobozi b’inzego zinyuranye, batekerereza cyangwa bagahatira abo bayobora gutanga umusanzu w’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) kugira ngo bese imihigo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 19/9/2012, Ministiri John Rwangombwa yatangaje ko abaye ahagaritse gukata umushahara w’abarimu w’uku kwezi kwa Nzeri, kuko ngo bawukuriwe ku mishahara yabo batabyiyemereye.

Si abarimu gusa batangishijwe umusanzu batabishaka, kuko ngo mu midugudu imwe n’imwe no mu bigo cyane cyane iby’amashuri, abayobozi ari bo bifuje amafaranga azatangwa na buri muntu; nk’uko Ministiri Rwangombwa asobanura ko yumvise abaturage binuba.

Yagize ati: “Nubwo ari imihigo, turakangurira abantu kwamagana aka gahato, kuko iki ni igikorwa kizahoraho, umuntu agomba kwemera bimuvuye ku mutima, ni cyo dushaka”.

Abarimu bazongera guhabwa impapuro zo kuzuzaho ayo buri wese yishakiye gutanga ndetse anayasinyire, nk’uko ariko bigomba kugenda ku bakozi bose.
Abaturage muri rusange nabo basabwe kuzatanga bakurikije uko ubushobozi n’ubushake bwabo bingana.

Kugeza ubu ikigega AgDF kimaze kwegeranyirizwamo miliyari 18

Ministiri muri MINECOFIN yemeje ko abaturage bafite umutima utanga, kuko nyuma y’ukwezi kumwe, ikigega AgDF kimaze gushyirwamo umusanzu ukabakaba miliyari 18, kandi ko hari benshi bakomeje kuvuga ko bazayatanga.

Ku bibaza aho amafaranga ibigo bya Leta birimo gutanga ava, Ministiri Rwangombwa asobanura ko nta kigo cya Leta gitanga ayo kigenerwa mu ngengo y’imari, ahubwo ari amafaranga ava ku mifuka y’abakozi.

Umusanzu w’ikigega AgDF uzakoreshwa mu byiciro bibiri: igice kimwe kizagenerwa ibikorwa mu mpera z’uyu mwaka, ikindi kikazazigamwa, kugira ngo kizajye kigoboka igihugu mu gihe haba habayeho ibibazo bidasanzwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Burya se gushyira mu kigegaAGACIRO ni agahato???narinzi ko ari ubushake bwaburi wese nk’umunyarwanda!!!BIRABABAJE

nshongore yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

uwasomye inkuru nuko azi gusoma neza naho izo analysis nizu umuntu utanononsoye neza iby’inkuru.

muraho yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

ariko njye sinemeranya nabavuga ko abarimu basonewe..barasonerwa se ubundi kari agahato? ahubwo njey niba numvise neza icyo minister avuga, nuko baba baretse gukata kumushahara wabo kuko bagaragaje ko inkunga yangajwe wenda itavuye kubushake bwabo iki ninikimenyetso cyuko atari agahato. nibamara kumva neza ko gutanga iyo nkunga bifite akamaro bazayitange kandi nibatabyumva bazabireke abandi banyarwanda bazabikora. igiteye isoni nuko aribo bahora bavuga ko bahembwa macye!!!!!!ubwo abandi bazajya bafasha leta guhemba abarimu noneho bo birire gusa!!!!uko ni ukwikunda..erega muranabyishimiye ntanisoni.

gahigi yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

iryojambo niryiza pe?nonese mwasoneye nabakora mumwuga wubuzima ko nabo batorohewe kuri ayo mafaranga,ko agahimbazamusyi babonaga,kari karabafashaga ko katakibaho,cy kakagaruka tukabona ayo gushyira mu kigega ko twese tubishaka ariko ubushobozi bugenda buba buke

uwayomedy yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka