Abanya-Karongi barasabwa kuzakoresha umuriro wa Gaz Methane ku bwinshi

Mu gihe hasigaye iminsi mike icyiciro cya mbere cyo kuvoma gaz methane mu Kivu kigatanga umusaruro, Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Kabahizi Célestin, arasaba Abanya-Karongi kutazakoresha umurirmo utangwa na gaz bacana amatara gusa.

Biteganyijwe ko icyicro cya mbere cy’umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu mu karere ka Karongi cyizatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Icyiciro cya mbere kizatanga megawatt 25 z’umuriro zikazazamurwa mu miyoboro zerekeza kuri station ya EWSA mu karere ka Karongi mbere yo gutangira gukwirakwiza amashanyarazi mu bafatabuguzi ; nk’uko Guverineri Kabahizi Célestin abisobanura.

Guverineri Kabahizi Célestin afite icyizere ko umushinga wa Gaz methane mu karere ka Karongi uzatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro za 2013.
Guverineri Kabahizi Célestin afite icyizere ko umushinga wa Gaz methane mu karere ka Karongi uzatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro za 2013.

Guverineri Kabahizi asanga bikwiye ko abaturage batakoresha uwo muriro bacana amatara gusa, nk’uko akomeza abisobanura muri aya magambo:

“Uriya muriro wa megawatt 25 ni mwinshi kandi abaturage bagomba kumenya ko umushinga watwaye imbaraga nyinshi. Bakwiye rero gukoresha umuriro bakawubyaza umusaruro ku bwinshi atari ugucana amatara gusa cyangwa kuvuza radio. Hari ibindi byinshi bawukoresha nko guteka, kuwukoresha mu nganda n’ibindi”.

Ubwo basuraga uwo mushinga tariki 26/03/2012, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Isumbingabo Emma Françoise, yasobanuriye Minisitiri w’Intebe ko uwo mushinga ugizwe n’ibice bitatu.

Igice cya mbere ni ukubaka ibyuma bizavoma gaz biyivana mu kivu (gas extraction badge). Imirimo igeze kuri 95%. Ibindi 5% bisigaye ni ugufungaho imashini n’amatiyo ubundi iyo gas extraction badge igasunikwa mu kivu kuri kilometero 13 aho gaz izakururirwa mu kiyaga.

Uko imashini zivoma gaz methane zizaba ziteye nizirangira.
Uko imashini zivoma gaz methane zizaba ziteye nizirangira.

Hari n’ikindi gice cyitwa power house kizashyirwaho moteri 3 zizakoreshwa mu gukurura gaz. Kubera ko umushinga wagabanyijwemo ibyiciro bibiri, mu cya mbere izo moteri zizakoreshwa mu kuvoma megawatt 25 za gaz, izindi 75 zikazavomwa mu cyiciro cya 2.

Kubera ko bitemewe gufotora aho umushinga wa CIVICON uvoma gaz methane ukorera utari kumwe n’abayobozi, twifashishije igishushanyo cyerekana uko imashini zivoma gaz ziteye.

Abahakora bavuga ko imashini iri hafi kuzura, ubundi igasunikwa mu kiyaga mu ntangiriro za 2013 zigatangira kuvoma megawatt 25.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza tugomba kuwukoresha kandi byaba byiza tubonyemo n’akazi

sikubwabo bernardin yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka