Abagize PAC mu Nteko z’Afurika bagiye kunoza uburyo bwo gukumira inyerezwa ry’umutungo wa Leta

Abagize Komisiyo zigenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) mu nteko z’ibihugu by’Afurika, bari mu nama y’iminsi itanu i Kigali guhera tariki 17/9/2012, batangaje ko bazashyiraho ingamba zo kurushaho gukumira inyerezwa ry’umutungo w’ibihugu bakoreramo.

Abadepite n’abasenateri bo mu bihugu by’Afurika yo mu burasirazuba batumiye abahagarariye PAC zo mu majyepfo n’uburengerazuba bw’Afurika, kugira ngo bungurane inama zo gucungira hafi imikoreshereze y’imari mu bihugu byabo.

Ikibazo cyahuriweho mu micungire y’imari ya Leta muri Afurika, ni inyerezwa ry’umutungo w’igihugu uba waragenewe ibikorwa binyuranye by’iterambere, nk’uko abafashe amagambo bose mu nama bagiye babigarukaho.

Depite Nkusi Juvenal, uyoboye PAC mu Rwanda yavuze ko iyi nama igamije kungurana ibitekerezo, ariko ko nta gihugu cyafatiweho urugero rwiza kurusha ibindi, mu buryo bwo gukumira inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, PAC yishimiye imikorere yayo, ariko ngo inzira iracyari ndende, kuko hari ibigo bya Leta bikinanirwa kugaragaza uko bikoresha ingengo y’imari bihabwa.

Depite Nkusi yanabajijwe impamvu nta muyobozi ukomeye ushyikirizwa inkiko kubera kunyereza imari ya Leta, nk’uko bigenda ku baturage baciriritse. Yasobanuye ko PAC ishingira kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kandi ikizera imikorere y’urwo rwego.

Ati: “Niba rero hari abo uru rwego ruhishira, byaba ari imikorere itari myiza na gato”.

Ku rundi ruhande, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadiah, yasobanuye ko raporo zikorwa n’urwego ayobora ziba ntaho zibogamiye na gato, kandi ko urwo rwego rugengwa n’Inteko ishinga amategeko.

Iyi nama y’abagize PAC muri Afurika izanaganira ku kibazo cya ruswa mu bucuruzi bwambukiranya imipaka; nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe rya za PAC mu muryango wa Afurika y’uburasizuba (EACPAC), umudepite wa Uganda witwa Kassiano Wadri yatangaje.

Asubiza ku kibazo cya ruswa nk’imwe mu nzitizi zidashingiye ku mahoro zivugwa mu bwikorezi bw’ibicuruzwa mu muryango wa EAC, Kassiano yagize ati “Tuzanaganira ku kibazo cya ruswa ivugwa mu nzego za Leta zishinzwe kugenzura ibicuruzwa byinjira muri EAC”.

Abagize Inteko zo muri Afurika bitabiriye inama ku micungire inoze y’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta ni abagize PAC yo muri Afurika y’uburasirazuba yitwa EAAPAC, PAC yo muri Afurika y’amajyepfo yitwa SADCOPAC, ndetse na PAC yo muri Afurika y’uburengerazuba yitwa WAAPAC.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka