Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo guteza imbere ibice bya Kimironko na Gahanga
Kuri uyu wa gatatu tariki 23/01/2013, umujyi wa Kigali washyize ahagaragara ibishushanyombonera bisobanura uko Kimironko na Gahanga, hagiye kubakwa mu buryo bugezweho, mu rwego rwo kugira umwihariko wa buri gace, hagendewe ku gishushanyombonera rusange cy’umujyi.
Igice cya Kimironko kigiye guharirwa imirimo ijyanye n’ubucuruzi hamwe no gutanga ubumenyi, imyidagaduro n’imikino, mu gihe Gahanga (amarembo y’ikibuga cy’indege cya Bugesera), hazubakwa ibikorwaremezo byo kwakira inama mpuzamahanga, imurikagurisha, hamwe n’ibikorwa ndangamuco.
Imishinga yo guteza imbere Kimironko na Gahanga iteganijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka igera kuri 30, nk’uko byatangajwe na Mupende Lillian, Umuyobozi mu mujyi wa Kigali ushinzwe imiturire.
“Buri myaka itanu, hari imishinga igomba gutezwa imbere bitewe n’amikoro hamwe n’ibyihutirwa. Ikigo RDB kimaze kutugaragariza ko hari abashoramari bakeneye kubaka muri ibyo bice byombi”, nk’uko Mupende yasobanuye.
Imbogamizi umujyi wa Kigali ugaragaza mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera, ni uko buri gihe iyo hari igikorwa kigiye kujya ahantu, bijyana no kwimura abaturage bahatuye mbere, ndetse no guhindura ibikorwaremezo bitubatse mu buryo bugezweho.
Umuyobozi ushinzwe imiturirre mu mujyi wa Kigali, arizeza abaturage bazimurwa, ko hatazabaho kubahutaza cyangwa kubakura aho batuye ku ngufu, ahubwo ngo abazajya bimurwa bazahabwa andi mazu meza yagenewe abantu baciritse.
Umujyi wa Kigali kandi ufatanije n’ikigo mpuzamahanga Shelter Afrique, uvuga ko uteganya kubaka amazu 3000, atuzwamo abantu benshi (apartments), akaba azajya acumbikirwamo abafite amikoro aciriritse.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega kwifuza kwiza!!!!!!!!!!!!!!!!!!! dore indoto nziza Rwanyonga.
ariko se nkiyi migi muba mutuzanira yiburayi bite?ibi ni ukwiterefona kabisa.ubwo ibyo biraro byo hejuru bunyuranamo bizahuza iyihe migi ra.reba kwanza nkayo mafoto baba bashyizeho ni ayiburayi cgg amerika na aziya.ntbwo ari realite rwose zigishushanyo mbonera.bigaragara ko ari ukubehya.ese icyumujyi cyo cyarangiye mbere yo kujya gahanga na kimironko?ese cya kiyaga artificiel cyo cyarangiye gute ra?ubu si aba marine biberamo ba nyabugogo.ahaaaaa.nuko nyine mubeshya mukanibeshyera.