Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yongeye kugaragaza inyerezwa ry’umutungo

Raporo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi tariki 22/06/2012, igaragaza ko hari amafaranga yo mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yaburiwe irengero kuko atagaragazwa uko yakoreshejwe.

Kutubahiriza amategeko n’amabwiriza yagenywe byatumye Leta izishyura akayabo kagera kuri miliyari eshanu na miliyoni zirenga 483 hamwe n’amadolari 119 980 kandi bitarigeze byandikwa mu bitabo by’ibaruramari.

Uretse amafaranga Leta iba igomba kwishyura hari n’ayo Leta iba igomba kwishyurwa ariko kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwandika mu bitabo by’ibaruramari ntiyishyurwe bikavamo kunyerezwa.

Aya makosa yagaragaye mu bigo bikomeye kandi bifite abakozi babigize umwuga barimo nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Polisi y’igihugu, Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi (ISAE) hamwe n’akarere ka Gatsibo.

Ibigo byagaragayemo imicungire mibi harimo ikigo gishinzwe amamodoka atwara abagenzi (ONATRACOM) byagaragaye ko cyafashe imyenda ishobora kugorana kwishyura, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) nacyo yagarutse muri iyi raporo.

Uturere natwo twongeye kugaragazwa mu bikorwa bitera Leta igihombo. Hagiye hagaragara kunyerezwa umutungo mu kwakira imisoro, amafaranga yishyurwa mu nkiko, amafaranga akoreshwa muri gahunda ya VUP cyane cyane biciye mu kwigana imikono no kwiba ibikoresho bituma miliyoni 600 ziburirwa irengero.

Iyi raporo kandi igaragaza ibigo bigerageza gukoresha neza umutungo wa Leta. Minisiteri y’ubuhinzi, iy’igenamigambi, n’ishinzwe umutungo kamere ziza ku isonga.

Iyi raporo yibanze ku turere n’umujyi wa Kigali hamwe na Minisiteri n’Intara kuko mu nzego za Leta 331 hagenzuwe 106 gusa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amafaranga y’ubudehe ahabwaumudugudu akinkware mu kagari ka nyakabanda ya mbere,umurenge nyakabanda,district nyarugenge,ntagaragara igikorwa akora kuva umwaka2014kugeza 2019.hakenewe igenzura ryihutirwa.Imishahara yabakozi ikeneye kumanurwa,ibiciro ku masokop nabyo bikalinganizwa kuko ikabije bituma abafite make badahaha.

alias mayimayi fisto yanditse ku itariki ya: 23-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka