Ubukungu bw’u Rwanda bugeze ku mafaranga tiriyoni 3.828

Umwaka ushize wa 2011, umutungo w’u Rwanda winjizwa na bene gihugu bari mu gihugu (GDP) wiyongereye ku kigero cya 17% bituma ugera ku amadorari y’Amerika miliyari 6.34 (Rwf 3.828 trillion) uvuye kuri miliyari 5.5 z’amadorari y’Amerika (Rwf 3.280 trillion) mu mwaka wabanje.

Uku kwiyongera k’ubukungu bw’u Rwanda byatumye umutungo wa buri Munyarwanda n’imibereho myiza muri rusange byiyongera; nk’uko bigaragara mu kigereranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 22/03/2012 n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Ukwiyongera k’ubukungu bw’u Rwanda bwatumye umutungo winjizwa na buri Munyarwanda wiyongera ugera ku madorali y’Amerika 595 ku mwaka ugereranyije na 540 yinjizwaga mu mwaka wabanje.

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2011, 46% by’umutungo waturutse mu nzego za serivisi nk’amabanki n’itumanaho. 32% by’umutungo byaturutse ku buhinzi, naho 16% byinjizwa n’inzego z’inganda n’ubukorikori, usigaye 6% waturutse mu ikusanwa n’ihererekanya.

Ibi bigaragaza ko inzego zitanga serivisi mu Rwanda nk’itumanaho , amabanki, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu(transport) ndetse n’ibindi biza ku isonga mu gutanga umusanzu w’ubukungu bw’igihugu.

Urwego rw’inganda rwazamutse ku cyigereranyo cya 18% mu mwaka wa 2011, naho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwiyongera ku kigereranyo cya 50% ugereranyije n’igabanyuka ryagaragaye mu mwaka wa 2010.

Mu mwaka wa 2000 gusa ubukungu bw’uRwanda bwinjizwa n’abanyagihugu (GDP) bwari buhagaze ku cyigereranyo cya tiriyoni 1.066. Ibi bishatse kuvuga ko ugereranyije ubukungu bw’u Rwanda imyaka 10 ishize n’uyu munsi, bigaragara ko bwiyongereye ku kigero cya 400%.

Bright Turatsinze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka