U Rwanda ruri mu bihugu 10 bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi; nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyakozwe na Banki y’Isi cyasohotse muri Kamena 2012. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi; nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyakozwe na Banki y’Isi cyasohotse muri Kamena 2012.

Umugabane w’Afurika ukunze kurangwaho ibihugu bicyennye wihariye ibihugu 16 bizamuka mu bukungu mu bihugu 29 bigaragara muri icyo cyegeranyo cyiswe Global Economic Prospects.

Ibihugu 9 mu bihugu bikomeje kuzamuka mu bukungu bicukura peterero, ibindi bihugu 5 bikura amafaranga mu bucyerarugendo, naho ibindi bihugu 5 bifite ubukungu bushingiye ku buhinzi. Muri ibyo bihugu byose, ibihugu 3 gusa nibyo biri mu bihugu 20 bikize ku isi (G20).

U Rwanda rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 15.5%. U Rwanda ruboneka nk’igihugu gifite ubukungu butazahungabana nubwo kizava kuri 7,2% uyu mwaka 2012 kikagera kuri 7,5% muri 2013 ariko kikamanuka kuri 7,2% mu mwaka wa 2014.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni kimwe mu byo ubukungu bw'u Rwanda bushingiyeho.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni kimwe mu byo ubukungu bw’u Rwanda bushingiyeho.

Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku buhinzi n’amabuye y’agaciro ariko u Rwanda rwahisemo kongera ubukungu ruhereye ku dushya twongera umusaruro, kubungabunga amahoro mu mahanga, gahunda ya VUP n’izindi zifasha abaturage kuzamura imibereho myiza. Udushya tubarirwa mu Rwanda twarwinjirije akayabo karenga miliyoni 200 mu mwaka.

Igihugu cya mbere gifite ubukungu buzamuka cyane ni Iraq ifite ubukungu buzamuka ku kigereranyo cya 25.4%. Uyu mwaka, bukungu bwa Iraki buri kuri 11,1% ariko buziyongera kuri 13,1% mu mwaka wa 2013 nubwo buzagabanuka kuri 11% mu mwaka wa 2014. Ubukungu bwa Iraki bushingiye kuri peteroli yoherezwa hanze kugera kuri 90%.

2. Sierra Leone +19.5%
Iki gihugu cyo muri Afurika nubwo kiza ku mwanya wa 2 kigaragaza kumanuka ariko ntibikibuze kuguma hejuru kuko uyu mwaka kizava kuri 44,5% kigere 11.1% mu mwaka wa 2013 naho 2014 kigere kuri 7,4% .

Kugabanuka ku bukungu bwa Sierra Leone biva ku ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu byateye imbere bisanzwe bigura amabuye y’agaciro akomoka mu gihugu cya Sierra Leone kuko ariyo gikizeho cyane ndetse bikaba bigize 50% by’ibyoherezwa mu mahanga.

Ubuhinzi bufatiye ubukungu bw'u Rwanda akamaro kanini.
Ubuhinzi bufatiye ubukungu bw’u Rwanda akamaro kanini.

3. China +17.72%
Ubukungu bw’Ubushinwa buzava ku 8,2% uyu mwaka buzamuke kuri 8,6% muri 2013 ariko bugaruke kuri 8,4% mu mwaka wa 2014. Ubukungu bw’ubushinwa bumaze guca ku bukungu bw’Ubuyapani bubicyesha inganda zikomeye zikora ibintu byoherezwa mu mahanga.

4. Laos +15.6%
Ubukungu bw’igihugu cya Laos buzava ku 8,2% uyu mwaka bugere kuri 7,6% muri 2013 naho muri 2014 bugere kuri 7,4%. Ubukungu bwo muri Laos bushingiye ku ishoramari ry’ibikorwa remezo n’ubuhinzi bufite 30% by’ubukungu bw’igihugu.

5. Mozambique +15.6%
Muri 2012 ubukungu bwa Mozambique buzava kuri 6,7% bugere kuri 7,2% mu mwaka wa 2013, naho muri 2014 bugere kuri 7,8%. Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku butare bwa Aluminium buhacukurwa hamwe n’andi mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga, uretse ko ubuhinzi bufashe ubukungu kugera kuri 30%.

Ibindi bihugu bigaragaza kwihuta mu iterambere bikurikirana mu buryo bukurikira :

7. Ethiopia +15.2%

8. Uganda +14.8%

9. Angola +14.7%

10. Haiti +14.5%

11. India +14.5%

12. Nigeria 14.3%

13. Democratic Republic of the Congo +14.0%

14. Ghana +14.0%

15. Tanzania +13.9%

16. Kazakhstan: +13.7%

17. Uzbekistan +13.6%

18. Cambodia +13.5%

19. Bangladesh +13.3%

20. Niger +13.3%

21. Indonesia +13.2%

22. Vietnam +13.2%

23. Cape Verde +13.0%

24. Guinea +12.9%

25. Zambia +12.9%

26. Panama +12.6%

27. Tajikistan +12.3%

28. Republic of Congo +12.3%

29. Botswana +12.1%

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka