Rwamagana: Ubuyapani bwatanze amadolari miliyoni 30 yo kugeza amashanyarazi ku baturage

Guverinoma y’igihugu cy’Ubuyapani ibinyujije mu kigo cyayo gistinzwe ubufatanye mpuzamahanga (JICA) yamurikiye guverinoma y’u Rwanda aho igeze ivugurura station y’amashanyarazi ya Musha mu karere ka Rwamagana, igikorwa cyizatwara akayabo ka miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika.

Ibi byamuritswe mu mihango yabereye mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ku mugoroba w’ejo tariki 21/08/2013, ubwo Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yamurikiraga minisitiri Silas Lwakabamba ushinzwe ibikorwaremezo igikorwa cyo kwagura station ya Musha cyigeze ku gipimo cya 50%.

Ambasaderi Ogawa mu bikorwa byo kwagura station y'amashanyarazi ya Musha.
Ambasaderi Ogawa mu bikorwa byo kwagura station y’amashanyarazi ya Musha.

Kwagura station y’amashanyarazi ya Musha ngo bizakorwa hubakwa imashini nshya izasimbura ebyiri zisanzwe aho Musha, ikazakuba hafi inshuro ebyiri umuriro wa kilovolts70 watangwaga n’iyo station ikazajya itanga kilovolts 110.

Muri iyo mihango, Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe na minisitiri Silas Lwakabamba yashimye cyane Leta y’Abayapani ku nkunga ikomeye bari gutera u Rwanda n’Abanyarwanda babongerea ingufu z’amashanyarazi zikenewe mu iterambere n’icyerecyezo 2020.

Minisitiri Lwakabamba na Ambasaderi Ogawa bishimiria aho imirimo yo kwagura ststion ya Musha igeze.
Minisitiri Lwakabamba na Ambasaderi Ogawa bishimiria aho imirimo yo kwagura ststion ya Musha igeze.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa, yavuze ko Ubuyapani bushaka gufasha u Rwanda kuzagera ku cyerecyezo cya 2020, aho Abanyarwanda bazaba baravuye mu cyiciro cy’ibihugu bikennye bari mu bihugu byifashije kandi ngo ntabwo byagerwaho hatubatswe iterambere rishingiye ku mashanyarazi.

Ambasaderi Kazuya Ogawa yemeje ko nta na hamwe ku isi iterambere rishoboka igihe hatari amashanyarazi n’ubwo atari yo yonyine akenewe. Yashimiye Leta y’u Rwanda irebera neza abaturage bayo, nabo abasaba kujya bashyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko ari izo kubateza imbere.

 Izi nizo mashini JICA iri kubaka kuri station ya Musha ngo zizongere ubushobozi bw'amashanyarazi azagezwa ku baturarwanda.
Izi nizo mashini JICA iri kubaka kuri station ya Musha ngo zizongere ubushobozi bw’amashanyarazi azagezwa ku baturarwanda.

Minisitiri Lwakabamba ushinzwe ibikorwaremezo mu Rwanda yavuze ko abaturage bakwiye kujya bahera ku mahirwe nk’aya bagakora imishinga ibateza imbere batazuyaje kuko Leta izajya ibashyiriraho iby’ibanze nabo bakaba bafite inshingano zo kubyubakiraho ngo batere imbere.

Gahunda yo kuvugurura stations zitanga amashanyarazi ku nkunga y’Ubuyapani iri no gukorwa ahasanzwe haturuka ingufu z’amashanyarazi hitwa Jabana na Gikondo mu mujyi wa Kigali, Rwinkwavu mu karere ka Kayonza na Musha muri Rwamagana.

Imashini zari zisanzwe zikoreshwa mu mashanyarazi anyuzwa muri station ya Musha, ziri kuvugurwa n'impuguke ku bufatanye na JICA.
Imashini zari zisanzwe zikoreshwa mu mashanyarazi anyuzwa muri station ya Musha, ziri kuvugurwa n’impuguke ku bufatanye na JICA.

Madamu Rwampungu Christine ushinzwe itumanaho muri JICA, yabwiye Kigali Today ko ubu JICA ikorera mu bihugu 150 ku isi, mu Rwanda ikaba ifasha mu nzego z’uburezi n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, mu kongera ibikorwaremezo no kuzamura imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku gusakaza amazi, isuku n’isukura.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki gikorwa nicyo gushimira cyane Leta y’u rwanda by’umwihariko ibiga byagize uruhare muri iki gikorwa, tutibagiwe no gushimira Guverinoma y’ubuyapai ihagarariwe na Ambasade yayo mu rwanda, ndahamya ntashidikanya ko ibikorwa nkibi bituruka kububanyi n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byonmbi kandi abaturage nitwe tubigiriramo inyungu, nkaba nasoza ngira leta y’U Rwanda nikomereze aho.

kiza yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

ubufatanye bwa guverinoma y’u rwand an’ibindi bihugu bifite icyo bimariye u rwanda cyane, nkibi ntibyari gukunda iyo hakataza kuba hari imibanire myiza y’ibihugu ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi;
iki ni igikorwa cyiza rero gifitiye abaturarwanda akamaro kandi kizaramba

bihoyiki yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka