Rutsiro: Hatangiye kubakwa hoteli izuzura itwaye miliyoni 950

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko Hoteli iri kubakwa muri ako karere ari igikorwa cy’indashyikirwa ndetse kizagirira akamaro akarere, abakagendamo hamwe n’abaturage b’akarere.

Iyo hoteli iri kubakwa mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu birometero nka bibiri uvuye ku biro by’akarere ka Rutsiro izaba igizwe n’ibice bitandukanye harimo icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 400, ibyumba by’amacumbi 49, akabari na resitora, akabyiniro ( Night Club), Sauna Massage, urwogero (Piscine) ingana na 605m3.

Iyo hoteli izaba ifite n’andi mazu yo guturamo (appartements) 13 izuzura nyuma y’amezi 18 itwaye amafaranga miliyoni 950.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagize ati: “Ni yo hoteli ya mbere izaba iteretse ku butaka bw’akarere ka Rutsiro, ikaba ari na hoteli izaba yubatse ku buryo bugezweho. Abantu benshi bazaga mu Rutsiro ariko ugasanga barasiganwa bajya gushaka amacumbi muri Rubavu cyangwa se Karongi, rero izatuma bahatinda ndetse bagire n’ibyo bahaha”.

Ahazubakwa amwe mu mazu agize iyo hoteli hamaze gupimwa.
Ahazubakwa amwe mu mazu agize iyo hoteli hamaze gupimwa.

Mu bindi umuyobozi w’akarere avuga ko izamarira abaturage, harimo kubagurira umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo ibone ibyo izamanira abayigana. Ibikorwa bizahakorerwa na byo ngo bizinjiza imisoro n’amahoro ku buryo bizongera umubare w’amafaranga akarere kari gasanzwe kinjiza.

Iyo hoteli yashyizwe no mu mihigo y’akarere y’umwaka wa 2012-2013 iri kubakwa na sosiyete yitwa ECOFOHINA, ikaba iri ku buso bungana na hegitari 15. Biteganyijwe ko uyu mwaka w’imihigo uzarangira icyiciro (phase) cya mbere cy’imirimo yo kuyubaka kirangiye.

Imashini zarangije gusiza, abafundi barapima ndetse bashinga n’imambo zigaragaza aho inyubako nini y’iyo hoteli izubakwa. Mu kibanza hagaragara amabuye n’umucanga na byo bizifashishwa mu mirimo y’ubwubatsi.

Mu rwego rwo kugenzura uko imirimo yo kubaka iyo hoteli ikorwa, akarere kashyizeho umuntu ukorana na sosiyete iyubaka ku buryo hari icyizere ko mu myubakire yayo hatazabaho gukererwa cyangwa se kuyubaka nabi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mukozi w’Akarere uzakorana n’iyo sosiyete izubaka nawe mi akamanyu k’umugati abonye! gusa iyo nzu ntizubakwe nk’iyo Cantine ubona yari yarahise isenyuka itaranamurikwa kubera ko ba Rutemayeze ( Habyarimana J.B) ibikoresho byari kuyubaka byagiye kubaka imitamenwa Rubavu.

Innocent yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Imana ikomeze ibibafashemo kubona Rutsiro hagiye kuboneka hotel nziza ahantu nkariya,utundi turere natwo turebereho.

Niyoyita jeaan paul yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka