Rusizi: Urubyiruko rwahoze rutwara amagare rwahisemo kwiga amategeko y’umuhanda

Urubyiruko rwahoze rutwara amagare mu muhanda Bugarama-Nzahaha rwashinze Koperative yigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo ruzabashe gutwara za moto ndetse n’imodoka gusa barasaba ubwunganizi kuko aribwo koperative yabo igitangira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwahagaritse uru rubyiruko rwo mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo, Nzahaha na Bugarama gutwara amagare mu muhanda wa Kaburimbo kubera impanuka zabibasiraga.

Nubwo bashinze iyi koperative ngo baracyafite imbogamizi ndetse bakaba bifuza n’ubwunganizi kugira ngo bakomeze gahunda nziza bihaye; nk’uko bitangazwa na Perezida w’iyi koperative COTARAMU Ngabonziza Francois.

Ubuyobozi bw’akarere bushima urwo rubyiruko kubera iyi gahunda bihaye ndetse ngo bakomeje no kubakorera ubuvugizi hirya no hino kugira ngo iyi kopetative yabo ikomeze gufasha urubyiruko rwo muri aka karere kwiteza imbere; nk’uko byagarutsweho na Shema Lambert uhagarariye urubyiruko mu karere ka Rusizi.

Uretse kuba iyi koperative COTARAMU igizwe ahanini n’urubyiruko rwahoze rutwara amagare harimo abanyeshuri barangije kwiga amashuri yisumbuye ndetse bakaba bakira n’abandi bose bifuza kuyijyamo kugeza ubu iyi koperative igizwe na banyamuryango basaga 60.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka