Ruhango: Abakozi ba Volcano Express bubakiye utishoboye banaremera abaturanyi be

Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ntara y’Amajyepfo Volcano Express yubakiye umukecuru wibana mu karere ka Ruhango witwa Mukangango Beta inaha amatungo magufi abaturanyi be mu rwego rwo kuremera abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.

Uyu mukecuru Mukangango Beata utuye mu mudugudu wa Rubiha akagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango, avuga ko yari asanzwe afite inzu abamo ariko akaba atagiraga aho atekera ugasanga mu gihe cy’imvura ahuye n’ikibazo cyo kubona uko arya.

Abakozi ba Volcano Express Mu karere ka Ruhango bubaka inzu y'umukecuru utishoboye.
Abakozi ba Volcano Express Mu karere ka Ruhango bubaka inzu y’umukecuru utishoboye.

Abakozi ba Volcano bakorera mu karere ka Ruhango, bakaba barifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye tariki 29/06/2013 bubakira uyu mukecuru igikoni kizajya kimufasha.
Ntibamwubakiye gusa kuko banamuremeye itungo ry’ihene ndetse hanaremerwa abaturanyi icyenda.

Abaturage batuye uyu mudugudu bashimye cyane urukundo bagaragarijwe n’abakozi ba Volcano, kuba baremeye kwigomwa umwanya wabo bakaza kwifatanya nabo ndetse bakanabafasha mu gikorwa cyo kwigira.

Abakozi ba Volcano Express mu Ruhango bafatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo kubakira utishoboye.
Abakozi ba Volcano Express mu Ruhango bafatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kubakira utishoboye.

Niyonsaba Mediatrice ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruhango, yasabye abahawe izi hene kuzorora neza kugirango nabo bashobore kuzoroza bagenzi babo batishoboye.

Yashimiye abakozi ba Volcano kuba barigomwe mu bushobozi bwabo bafite bakumva ko bagomba kubusaranganya n’abatishoboye.

Abakozi ba Volcano bakorera mu karere ka Ruhango, bavuga ko batangiye kugira igitekerezo cyo kuzaremera abatishoboye guhera mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, bahera ubwo bakusanya amafaranga agera ku bihumbi 200 baguramo amatungo magufi yo guha abatishoboye.

Abakozi ba Volcano mu Ruhango baremera abatishoboye.
Abakozi ba Volcano mu Ruhango baremera abatishoboye.

Ndagijimana Yusuf uhagarariye Volcano mu karere ka Ruhango, yabwiye aba batishoboye baremewe gukomeza kwihangana abizeza ko buri mwaka bazajya baza kwifatanya nabo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka