Rubavu: Ikibazo cya gare ntikizacyemuka isoko ritaruzura

Hakorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi basanze gare yashyirwa aho yahoze ariko hatangiye kubahwa isoko rya kijyambere. Akarere kemera ko gare yazubakwa ahari isoko rizimurirwa ahari kubakwa isoko rishya.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, avuga ko kugira ngo iyi gare yubakwe bizatwara igihe bitewe n’uko isoko riri kubakwa rigeze mu gice cya nyuma kandi amafaranga yo kukirangiza akaba ataraboneka.

Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu karere ka Rubavu batangaza ko bamaze guhombya no kuba ahashyizwe gare hadatunganyijwe kandi n’imihanda iganayo ikaba yangiza imodoka zabo.

Abashoferi bavuganye na Kigali Today tariki 12/12/2012 batangaje ko imihanda yuzuye ibinogo byangiza imodoka bigatuma bakorera mu gihombo, bakibaza ikibura ngo akarere ka Rubavu gakore nk’utundi turere twashoboye kubaka amagare nabo bave mu gihirahiro.

iyi gare yubatswe na KBS mu mujyi wa Gisenyi ariko izindi modoka zanze kuyikoresha.
iyi gare yubatswe na KBS mu mujyi wa Gisenyi ariko izindi modoka zanze kuyikoresha.

Nubwo abatwara ibinyabiziga bavuga ko imodoka zangirika kubera kubura aho bashyira imidoka, sosiyete itwara abagenzi KBS yashoboye kubaka gare ariko nta modoka zijya kuyikoreramo uretse izayo zonyine bigatuma n’abagenzi badashobora kumenyera kujya aho ikorera.

Biravugwa ko andi masosiyete yanze gukorera muri gare yubatswe na KBS agasaba ko nayo yahabwa ibibanza bakuyibakira gare zayo, nyamara kugeza ubu ngo ikibazo gikomeye ni ukubona aho gare yubakwa.

Bamwe mu bagenzi bavuganye na Kigali Today bavuga ko iyi gare itujuje ibyangombwa kuko nta bwiherero ndetse n’aho kuruhukira.

Gare yubatswe na KBS yubatswe ku masezerano hagati y’akarere ka Rubavu na KBS mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo ndetse bijya no mu mihigo; kuba iyo gare idakoreshwa bifatwa nko gutesha agaciro igikorwa cyatwaye akayabo.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba iyo gare idakoreshwa ari uburangare bw’akarere kuko gashobora kumvikanisha abatwara abagenzi na KBS bakaba bari gukoresha gare yubatswe mu gihe bategereje ko indi yubakwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka